RFL
Kigali

Adolphe izina ry’umuhungu utazi gutereta

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/06/2021 7:52
1


Menya aho izina Adolphe ryavuye n'ibiranga abahungu baryitwa.



Adolphe ni izina rifite inkomoko mu Kidage gishaje Adalwolf risobanura ‘umuntu ukwiye icyubahiro gihambaye’.

Ni izina rihabwa abana b’abahungu ryiganje cyane mu Burayi bwo hagati bamwe bandika Adolf cyangwa Adolph.

Bimwe mu biranga ba Adolphe

Adolphe akunze kuba acecetse, ari ahantu ha wenyine, asoma ibitabo, asuzuma inyandiko z’abahanga, kubera gukunda ubuzima bwa wenyine ntabwo usanga azi ibintu byo gutereta abakobwa.

Iyo ari mu rukundo Adolphe aravunika cyane kuko akora ibishoboka n’ibidashoboka ngo agaragaze urukundo rwe mu bikorwa no mu mpano atanga kuko nta magambo yo kubwira abakobwa aba afite.

N'ubwo akunda kuba ahantu hatuje afata n’igihe akajya mu ruhame kuko usanga ari umuntu azi kwisobanura haba mu nyandiko, mu ndirimbo ndetse no kuvugira mu ruhame ibijyanye n’ubuhanga bwe.

Akunda isuku haba mu rugo cyangwa ku kazi, aba ashaka kuba ahantu hacyeye kandi nawe ugasanga acyeye. 

Usanga ari umuntu w’umusesenguzi, w’umuhanga, akunze kuba umufilozofe cyangwa umwarimu kugira ngo atangaze ubuhanga bwe.

Ntabwo azi kwita ku bandi, yerekana amarangamutima ye vuba iyo hagize ikitagenda usanga ahita abigaragaza.

Adolphe aba ashaka kwiga amasomo atuma akoresha intekerezo ze agacukumbura nka za siyansi n’ubuvuzi.

Bamwe mu byamamare byiswe iri zina

Adolphe Hitler: Uyu mugabo yabaye umuyobozi w'umunyagitugu mu Budage agendera ku matwara yacyi Nazi aho yatsembye abayahudi benshi nyuma nawe akaza kwijugunya mu nguguru ya Acide agahita apfa.

Src:www.Wikipedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IkAd2 years ago
    Hhh #turashize 😀😀🤭





Inyarwanda BACKGROUND