RFL
Kigali

Ibyo ukwiye kuzirikana niba ukora siporo yo kubaka umubiri

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/06/2021 11:21
1


Muri iki gihe usanga abantu benshi cyane cyane urubyiruko barahagurukiye siporo ndetse unasanga amazu akorerwamo siporo ari kugenda yiyongera hirya no hino mu gihugu (Gym tonic). Siporo ni nziza kandi uretse gukomeza umubiri inawurinda indwara nyinshi. Niba ukora siporo yo kubaka umubiri hari ibyo ugomba kuzirikana.



Ibyo kuzirikana mu gihe ukora siporo y’ingufu yo kubaka umubiri

1.Kora siporo igihe wumva ufite imbaraga

Akenshi usanga abantu bakunze gukora siporo nimugoroba nyuma y’akazi, kurenza mu gitondo mbere yo kugatangira. Ariko se wowe ni ryari uba ufite ingufu nyinshi? Niba ari mu gitondo, jya ukora mu gitondo, niba ari nimugoroba ukore icyo gihe. Ibi bituma ukora igihe kinini kandi n’umubiri wawe ntuwunanize cyane kuko siporo ni iyo kukubaka si iyo kuguhuhura. Ndetse mu gihe ubona umwanya ukubana muto, aho gukora unaniwe wajya urindira igihe ufite umwanya n’ingufu ukaba ari ho ukora.

2.Ita cyane ku mirire yawe

Ibyo urya si byo bituma ubona umusaruro wa siporo ukora, ahubwo uzabona umusaruro wayo niwita ku byo urya. Mu yandi magambo uriye ntukore siporo nta musaruro wabona ariko ukoze siporo ukanarya indyo iboneye umusaruro uzaboneka.

3.Ntugakore siporo imwe gusa

Ibi nabyo usanga bamwe batabyubahiriza, yakumva ashaka kubaka amaboko akajya yikorera ibyo guterura gusa cyangwa pompage (push-up) gusa, cyangwa se undi ugasanga yitwarira igare gusa.Rero niba ugiye muri gym, gerageza ukore ku buryo ibice byose by’umubiri bikora ku buryo bungana.

4.Sobanukirwa igihe n’ibyo ugomba gufungura

Nubwo twari twavuze ko ugomba kumenya ibyo urya, nyamara no kumenya igihe cyo kubirira bifite icyo bivuze. Amafunguro ufata mbere yo kujya muri siporo nayo ufata uyirangije, bifite uko bigomba kuba bimeze. Urugero, nyuma ya siporo, imikaya iba yakoze cyane yananiwe, siporo iba yangije za fibre zayo, niyo mpamvu ukeneye ifunguro rikize kuri fibre nyuma ya siporo kurenza mbere yayo.

5.Reba niba koko uri kujya mbere

Byaba bibabaje ukoze amezi 5 yose nuko wabwira umuntu ko wubaka umubiri akakubwira ko ugorwa n’ubusa kuko nta cyiyongera. Rero ni byiza ko upima niba koko uri kujya mbere. Banza urebe niba igihe ukoresha kigenda kizamuka, inshuro ukora pompage cyangwa za abdomino ziyongera, gutyo gutyo. Noneho nyuma ujye unabaza abantu niba babona hari igihinduka. Nawe wajya ubyikorera dore ko iterambere ryagacyemuye, wanafata ifoto imwe buri cyumweru, noneho buri kwezi ukajya uzigereranya. Ibi byose byakwereka niba koko utaruhira ubusa

6.Ruhuka bihagije

Ntabwo ari itegeko gukora buri munsi kuko umubiri wawe nawo ukeneye kuruhuka kuko si imashini. Ikindi kandi umubiri ukeneye kwisana no kubaka ahashenywe na siporo wakoze, rero gukora buri munsi  ntabwo bikubaka neza. Gerageza kuryama amasaha asanzwe agera ku 8 ku munsi bityo uzaruhuka bihagije kandi n’umubiri ubashe kwisana.

Ubusanzwe byiza ni ugukora wirenza umunsi cyangwa 2, uretse ko no gukora 2 mu cyumweru byemewe rwose. Muri macye ibi ni byo by’ingenzi ugomba kwitaho kugirango siporo ukorera muri gym ibashe kugenda neza kandi aho kugusenya ikubake neza.

Src:www.Lifehack.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nyandwi protogene2 years ago
    murakoze kutubwira ibyotugomba gukurikiza kuko ningenzi cyane rwose pe ariko ubutaha muzzjye mutubwiranibiryo cg imbuto umuntu yafata mbere cg nyuma ya sport murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND