Kigali

Twakwemera gutakaza igikombe aho gutakaza ‘Discipline’ – Ubuyobozi bwa APR FC buvuga ku kibazo cya Seif wafatiwe ibihano

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/06/2021 9:44
0


Nyuma y’iminsi itari micye havugwa ibitandukanye ku mukinnyi Niyonzima Olivier Seif watorotse umwiherero wa APR FC akaza gufatwa, ubuyobozi bwa APR FC bwagize icyo bubivugaho ndetse bwongera gushimangira ko ikinyabupfura (Discipline) ariyo ntwaro ishobora gutuma uguma muri iyi kipe, buvuga ko bakwemera gutakaza igikombe aho gutakaza discipline.



Seif watorotse umwiherero w’ikipe ya APR FC akaza gufatwa ndetse akanabisabira imbabazi, byaravuzwe ko ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu butajya bwihanganira imyitwarire mibi bwamaze kumusezerara, gusa nyuma baje guhakana aya makuru bavuga ko nta shingiro afite. Hari n’andi yavugaga ko uyu mwaka w’imikino nurangira, uyu mukinnyi nawe azahita ava muri iyi kipe.

Nyuma y'ayo makuru atandukanye yavuzwe kuri uyu mukinnyi, umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, mu butumwa yageneye itangazamakuru, yashimangiye ko ikipe ya APR FC ari ikipe ifite indangagaciro igenderaho zirimo kugira ikinyabupfura, ndetse anavuga ko kugenda k’umukinnyi bitabuza ikipe gukomeza kwitwara neza.

Ubutumwa Lt Gen Mubarakh Muganga yoherereje Radio Flash.

“Muraho neza. Numvise muteguza abumva radio yanyu ko ngo hari ahamaze iminsi hari bombori bombori none ngo yimukiye Shyorongi muri APR ndagira ngo mbamenyeshe ko iyo nkuru atari yo. Nsabe ko muntumikira;

“Mwageze n’aho muvuga ko ngo uwo mwuka mubi uri hagati ya Coach Adil, Team Scout Eto n’umukinnyi Seif? Ibyo muvuga si ko bimeze. Ikibazo kibaye kimwe n’ibindi byavuka bikurikiranwa kandi bigakemurwa na management n’ubuyobozi bwa APR. Case ya Olivier Seif yatorotse Camp turabimenya tumufatira ibihano”.

“Twibutsa kenshi abakozi n’abakinnyi ba APR F.C ko ari ikipe y’Ingabo z’Igihugu (RDF) bityo basabwa kurangwa na discipline mbere y’ibindi byose. Aho Ikipe y’Ingabo itandukanira n’izindi ni uko bibaye ngombwa twakwemera gutakaza Igikombe ariko tudatakaje discipline”.

“Nsoze mvuga ko APR F.C umukino wayo ushingira ku bakinnyi bose nka Team ntabwo ari ku mukinnyi runaka. Sinifuje kujya mu mazina y’abakinnyi twatandukanye vuba aha, ariko Ikipe ikomeza gutsinda. N’umukino twaraye dukinnye Seif atarimo umwanya we nta cyuho wagaragayemo“.

“Nk’itangazamakuru twemera, mwemere tubasabe mufashe Football Nyarwanda muvuga ibitagenda mu buryo bufite icyerekezo, Abakinnyi bacu barangwa no kudakora kinyamyuga mukabagira inama zikwiye. Naho gusa nk’aho ibibazo byabo mushaka kubyegeka kuri Management n’ahandi ntibifasha Abakinnyi kwikosora na Football yacu. Murakoze”.

Umuyobozi wa APR FC Afande Mubarakh Muganga avuga ko kugenda k'umukinnyi ntacyo byahungabanya ku ikipe

Seif ashobora kwirukanwa burundu muri APR FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND