RFL
Kigali

Jerome izina ry’umuhungu bigoye gusobanukirwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/06/2021 10:37
2


Menya ubusobanuro bw'izina Jerome rihabwa abahangu.



Jerome ni izina rifite inkomoko mu Kigereki risobanura ‘izina ritagatifu' cyangwa 'igihangange'.

Bimwe mu biranga ba Jerome

Jerome ni umuntu bigoye kumumenya, rimwe aba ri umuntu usabana ubundi akaba yabaye inkazi, ubundi akaba ari umunyamahane ubundi ari umunyamahoro bityo bityo.

Abantu baramukunda, bakamwubaha cyane ariko bakanamutinya kuko ahindagurika.

Ni umuntu ushobora kwifata nk’aho atakumvise kandi yakumvise, gusa ibyo abikora iyo yumva atari bugusubize neza agaceceka aho kugukomeretsa.

Iyo hari ibitagenda mu buzima bwe, Jerome umubwirwa no kutagira icyo avuga akicecekera.

Akunda ibintu by’imideli n’ubugeni, usanga biba byaramutwaye umutima ibyo bigatuma mu kazi ke kose arangwa n’umwete kandi agashyiramo imbaraga.

Azi kujya inama ndetse no kuba yahumuriza abafite ibibazo cyangwa ihungabana.

Mu rukundo Jerome aba yiteze ko umugore we amwitaho,akamuguyaguya nubwo we aba arangwa no gufuha.

Iyo akiri umwana usanga aba yibaza ku by’ahazaza he ku buryo biba bimuhangayikishije cyane.

Src:www.nameberry.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jérôme7 months ago
    Wawu nikokuri pe
  • Minani jerome5 months ago
    Mudushakire ubusobanuro bw'izina venant





Inyarwanda BACKGROUND