Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Kamena 2021, mu mujyi wa Roma mu Butaliyani kuri Stadio Olimpico, habereye ibirori by’akataraboneka byo gufungura irushanwa ry’i Burayi ‘EURO 2020’ byagaragayemo udushya twinshi, tudakunze kuboneka mu yandi marushanwa.
Ibi birori byakurikiwe n’abafana ibihumbi 18 bari kuri Stadio Olimpico, byatangiye saa Mbili n’igice z’ijoro mbere yuko ikipe y’igihugu y’u Butaliyani ikina na Turikiya mu mukino wafunguye irushanwa.
Umutaliyani w’imyaka 62, Andrea Bocelli niwe waririmbye muri ibi birori n’ijwi ryanyuze imitima ya benshi.
Ni ibirori kandi byarimo ibyamamare bitandukanye birimo Martin Garrix, Bono na The Edge mu bari bateganyijwe mu birori byo gufungura iri rushanwa rikundwa na benshi ku Isi.
Ni ibirori byagaragayemo udushya dutandukanye turimo n’akamodoka gato kazanye umupira wari ugiye gukinwa mu kibuga ndetse n’ibishashi by’urumuri byaterwaga mu kibug mu buryo budasanzwe.
Umukino wafunguye irushanwa warangiye u Butaliyani butsinze Turikiya ibitego 3-0.
Mu mafato 10, hakubiyemo udushya twaranze ibirori byo gufungura iri rushanwa.
Stadio Olympico yari yateguwe mu buryo budasanzwe
Byari ibirori ku kibuga cOlympico yafunguye Euro 2020
Abafana ku kibuga bari biteguye bidasanzwe iri rushanwa
Mu Bwongereza abafana bahuriye hamwe bareba umukino wafunguye irushanwa bicaye hasi
Ryari ijoro ridasanzwe i Rome kuri Stadio Olimpico
Ibishashi byaterwaga mu kibuga ku buryo budasanzwe
Akamodoka gato katagira umushoferi niko kazanye umupira mu Kibuga
TANGA IGITECYEREZO