RFL
Kigali

Urugendo rw’amateka y’abagore n’abakunzi agejeje Kanye West kuri Irina Shayk - AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:12/06/2021 15:37
0


Kanye West afite amateka maremare mu rukundo guhera yiga mu mashuri yisumbuye kugeza uyu munsi wa none. Amaze kugira abakunzi batari bacye, muri abo abenshi ni abanyamideli b’ikimero n’uburanga budasanzwe.



Umusozo w’imyaka irindwi y’umuryango wa Kanye West na Kim Kardashian, wabaye gutandukana mu buryo bwemewe n'amategeko. Uyu mugabo w’abana bane adatinze yahise yihuza n’umunyamidelikazi uri mu b'imbere ku isi ukomoka mu gihugu cy'u Burusiya, Irina Shayk.

Sumeke Rain ni umukobwa wakundanye Kanye West ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, akaba yarabanye n'uyu muraperi mu gihe yarimo yishakisha mu muziki. Mu mwaka wa 2004 ubwo West yakoraga indirimbo yitwa Never Let Me Down yumvikana asezeranya se w'uyu mwali ko azamushaka. Nyamara mu gihe gito ubwo uyu muraperi yari amaze gufata neza ikibuga mu njyana ya rap, yahise ata uyu mwali.

Alexis Phifer

West yatangiye gukundana na Alexis Phifer mu mwaka wa 2002, mbere y'uko batandukana mu wa 2004 bakongera kwiyunga mu 2006. Batangiye kongera kubana bundi bushya, baza kongera gutandukana ahagana mu mwaka wa 2008 kubera amahari y'uyu muraperi n’abandi bantu. Ibi bikaba byaraje bikurikirana n’urupfu rwa Dr Donda West witabye Imana kubera ibibazo byaturutse ku kubagwa.

Brooke Crittendon

Kanye yakundanye na Brooke Crittendon nyuma y’umwaka urenga Kanye yari amaze igihe atandukanye na Alexis Phifer. Brooke akaba yarahoze ari umwe mu bayobozi bo hejuru ba MTV akaba yaranatambukanye mu bihembo bya Grammy bya 2006 ku itapi itukuru na West kimwe na Nyina wa West Dr Donda C hari muri Gashyantare, batandukana muri Kamena 2006.

Amber Rose

Hagati ya 2008 na 2010 ni bwo Kanye West yakundanye n’umubyinnyi wo mu mahoteli n’umunyamideli Amber Rose. 

Selita Ebanks

Kanye West kandi yaje kwinjira mu rukundo n’umunyamideli witwa Selita Ebanks nyuma gato yo gutandukana na Amber Rose batambukanye ku itapi y’icyubahiro y’umutuku mu bihembo bya Grammy Awards bya 2010 akaba anagaragara mu mashusho y’indirimbo yitwa ”Runaway” ya West.

Kim Kardashian

Bwa mbere Kanye ahura na Kim hari mu mwaka wa 2003 batangira gukundana. Mu 2014 ni bwo basezeranye kubana nk'umugabo n'umugore, muri uyu mwaka wa 2021 akaba ari bo batandukanye. Aba bombi bakaba bafitanye abana bane barimo North, Saint, Chicago na Psalm.

Irina Shayk

Adatinze nyuma y'iminsi mbarwa atandukanye Kim Kardashian, Kanye West yahise yinjira mu rukundo n'umunyamidelikazi witwa Irina Shayk wiyongereye ku rutonde rw'abo yakundanye nabo. Inkuru y'urukundo rwabo ikaba yamaze kwemezwa n'ibinyamakuru bikomeye ku Isi birimo DailyMail, Page Six n'ibindi.


N'ubwo aba bombi basa nk'abakomeje kubihishahisha ariko byemezwa ko bamaranye ibyumweru bitari bicye.

Irina Shayk na Kanye West

Bamenyanye bwa mbere mu mwaka wa 2010 ubwo yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo y'uyu muzhanzi Haciyeho imyaka 2 uyu muraperi yongeye gusa n'umugarukaho gato mu ndirimbo yitwa Christian Dior Denim Flow.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND