RFL
Kigali

Ykee Benda, Navio, King James, Social Mula n’abahanzi bo muri Kina Music bahurijwe kuri Album y’indirimbo 11 ya Knowless

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/06/2021 11:29
0


Umuhanzikazi ufite ibigwi muri muzika Nyarwanda, Butera Knowless yatangaje indirimbo 11 zigize Album ye nshya ya Gatanu yise "Inzora" hariho izo yakoranye n’abahanzi Ykee Benda, Navio, King James, Social Mula n’abahanzi bo muri Kina Music.



Tariki 14 Kamena 2021, ni bwo Butera Knowless azashyira ku mbuga zicururizwaho umuziki Album ya Gatanu yitiriye umukobwa we w’ubuheta n’imfura ye, kuko babanye (abana be) nawe mu gihe cy’ikorwa ry’iyi Album.

Ni Album iryoheye ugutwi kandi ifite ubutumwa bukora ku mibereho ya muntu! Yayumvishije abakunzi ba Kiss Fm kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021.

Yari aherekejwe n’abahanzi bayikoranyeho, Producer Ishimwe Karake Clement wayitunganyije, ukuyemo abahanzi bo mu mahanga bumvikanaho na King James uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iriho indirimbo 11, harimo ebyiri gusa yabanje gusohora zizwi hanze aha, harimo ‘Nyigisha’ imaze amezi 11 isohotse ndetse na ‘Papa’ imaze amezi ane isohotse.

Ni Album yakozweho n’abacuranzi batandukanye bo mu Rwanda, aba Producer bagiye baza mu Rwanda mu bihe bitandukanye, Producer Bob Pro n’abandi.

Abahanzi babiri bo muri Uganda bari kuri iyi Album. 

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Ykee Benda wakunzwe mu ndirimbo ‘Farmer Remix’ yakoranye na Sheebah Karungi afitanye indirimbo na Butera Knowless kuri iyi Album.

Hari kandi Daniel Lubwana Kigozi uzwi nka Navio. Ni umuhanzi w’umunya-Uganda ufite ijwi riremereye ukundirwa uburyo akoramo injyana ya Hip-Hop.

Abahanzi bo mu Rwanda bafiteho indirimbo ni abo muri Kina Music barimo Platini, Tom Close, Nel Ngabo na Igor Mabano bakoranye indirimbo bise ‘Ikofi’ ndetse na Aline Gahongayire bakoranye indirimbo bise ‘Asante’ ari nayo ya mbere.

Platini ariko banakoranye indirimbo bise ‘Confuser’. Hakaba na Social Mula bakoranye indirimbo bise ‘Akantu’.

INJIRA MU BUSOBANURO BW’INDIRIMBO IZI KURI ALBUM YA KNOWLESS

Ku mwanya 11 hariho indirimbo ‘Ikofi’

Indirimbo ya 11 yayise 'Ikofi'. Iyi ndirimbo yayikoranye n'abahanzi bo muri Kina Music barimo Tom Close, Platini, Nel Ngabo na Igor Mabano. Ni indirimbo yumvikanisha ko buri wese yaririmbye bitandukanye n'uko byari bisanzwe mu ndirimbo ze n'ahandi.

Indirimbo ya 10 yayise ‘Papa’

Indirimbo ya 10 yayise 'Papa' imaze amezi ane isohotse. Ni indirimbo avuga ko yasohoye akimara kwibaruka umwana we wa kabiri yise 'Inzora'. Yavuze ko yayikoze biturutse ku nkuru z’abangavu baterwa inda zimburagihe. Imibare y’abangavu baterwa ikomeza kwiyongera uko bucyeye n’uko bwije.

Ikinyamakuru The New Times giherutse gusohora inkuru ivuga ko abagabo barenga 100 bo mu Burasirazuba bw’u Rwanda bafunzwe bakurikiranyweho gutera inda abangavu.

Indirimbo iri ku mwanya wa 9 yayise ‘Muzabonana’

Knowless yavuze ko yayihimbiye 'umuntu wabuze abe' cyane cyane 'impfubyi'. Avuga ko 'iyo umuntu ageze mu kintu ari bwo amenya icyo ari cyo'. 

Uyu muhanzikazi avuga ko ubuzima bw'imfubyi ari ubuzima butoroshye, ari nayo mpamvu yakoze iyi ndirimbo abahumuriza, ariko kandi anagira ngo batekereze niba barashoboye kusa ikivi cy'ababo.

Ni indirimbo wumva ko izamura amarangamutima, yumvikanisha agahinda k'umuntu wabuze uwe asizanira kusa ikivi cye. 

Indirimbo iri ku mwanya wa munani yayise ‘Confuser’:

Ni indirimbo Knowless Butera yakoranye na Platini. Bombi basanzwe banafitanye indirimbo bise ‘Ntabirenze’. Ishimwe Karake Clement niwe watanze izina ry’iyi ndirimbo. Platini yavuze ko ariwe wasabye Knowless ko bakorana indirimbo kuri iyi Album ye. 

Avuga ko gukorana na Knowless ari ‘ibintu byoroshye cyane’ kuko bahorana cyane. Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’Icyongereza ndetse n’Igiswahili, kuko bashakaga gufasha abafana babo bo mu bihugu bitandukanye kwisanga mu bihangano byabo.

Butera Knowless yateguriwe umutsima 'Cake' ubwo yatangazaga indirimbo n'abahanzi bari kuri Album ye Gatanu yise "Inzora"

Indirimbo iri ku mwanya wa Karindwi yayise ‘Nahise mbimenya’

Ni indirimbo yakoranye n’umuhanzi King James. Ni yo ndirimbo ya mbere bombi bakoranye, ndetse Knowless avuga ko bombi bahoraga bifuza ko bazakorana.

Knowless yavuze ko iyi ndirimbo ‘Nahise mbimenya’ yayumvishije King James, hanyuma uyu muhanzi arayishimira binatuma banakorana indirimbo ya kabiri. Knowless yavuze ko gukorana na King James byari ibintu byiza. Akavuga ko hari indirimbo bombi bigeze gukorana ‘cyera’ ariko itarigeze isohoka 

Indirimbo iri ku mwanya wa Gatandatu yayise ‘Upper’

Ni indirimbo yakoranye n’umunya-Uganda, Navio. Yavuze ko bitasabye ko Navio aza mu Rwanda, kandi ko Navio ari umuhanzi yakuze akunda cyane wo muri Uganda. Yanavuze ko Navio asanzwe ari inshuti ya Ishimwe Clement, byatumye iyi ndirimbo ikorwa byoroshye.

Indirimbo iri ku mwanya wa Gatatu yayise ‘Akantu’ yakoranye na Social Mula

Umuhanzi Social Mula yavuze ko kuba afitanye indirimbo na Knowless kuri Album ye ari iby’igiciro kinini kuri we. Yavuze ko hari hashize igihe asabye Clement ko ashaka gukorana indirimbo na Knowless. Ubwo uyu muhanzikazi yarimo ategura iyi Album Clement yaramuhamagaye amubwira ko igihe kigeze. Social Mula ati “Nararemewe.”

Knowless yavuze ko ashima cyane Social Mula ku bw’indirimbo bakoranye, kuko iri mu ndirimbo ziri kuri Album ye ‘yakunze’. Social Mula we avuga ko yari azi ko ariyo ndirimbo nziza kuri Album ya Knowless ‘kuko izindi ntabwo nari nzizi’.

Indirimbo iri ku mwanya wa kane yayise ‘Uwo uzakunda’

Butera Knowless yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu gihe yari akuriwe, ku buryo yumvaga muri we ashaka ikuruhuko. Ngo cyari igihe kitoroshye kuri Ishimwe Clement, kuko yagombaga kumushyiraho igitsure amwibutsa ko igihe kigeze kugira ngo bakore imirimo ya nyuma kuri Album. Uyu muhanzikazi yavuze ko yasoje iyi ndirimbo, Ishimwe Clement amubwira ati “Baguhe icyo ushaka”.

Indirimbo iri ku mwanya Gatatu yayise “Bado”

Ni indirimbo yakoranye n’umunya-Uganda Ykee Benda uri mu bakomeye mu muziki. Azwiho indirimbo zikora ku mutima, kandi zigira abafana benshi.’ Muri iyi ndirimbo, Ykee Benda yaririmbyemo ‘Ikinyarwanda’. Knowless avuga ko gukorana indirimbo na Ykee Benda ari kimwe mu bintu yifuzaga mu buzima bwe.

Avuga ko akundira uyu muhanzi ubuhanga bwe cyane cyane mu miririmbire ye. Ngo ubwo yabwiraga Ykee Benda ko ashaka kumwifashisha kuri Album ye, Ykee Benda yamubwiye ko ari amata abyaye amavuta.

Indirimbo iri ku mwanya wa Kabiri yayise ‘Nyigisha’

Knowless yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu gihe cya Guma mu Rugo. Avuga ko yayikoze nyuma y’ibiganiro n’abandi byavuze ku ‘kuntu ubumuntu butakiri mu bantu’.

Ngo babonaga ko ikibuze ku Isi ari ‘urukundo n’ubumuntu’. Avuga ko hafi 90% iyi ndirimbo yanditswe na Ishimwe Clement, kandi ko yakoze injyana yayo akayimwumvisha hanyuma akayikunda. Yavuze ko mu rugo rwe na Clement hari studio, ari naho iyi ndirimbo yakorewe

Indirimbo iri ku mwanya wa mbere yayise ‘Asante’

Ni indirimbo Knowless yakoranye n’umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Aline Gahongayire. Aba bahanzikazi bombi bafitanye umubano wihariye nk’uko bakunze kubigaragaza. Muri iyi ndirimbo bombi baririmba bashima Imana.

Umuhanzi Tom Close yaririmbye mu ndirimbo ‘Ikofi’ iri kuri Album ya Butera Knowless Nel Ngabo avuga ko ari iby’igiciro kinini kuba ari muri Label y’abahanzi bakomeye mu Rwanda Producer akaba n’umuhanzi Igor Mabano nawe yaririmbye mu ndirimbo ‘Ikofi’ iri ku mwanya wa 11 kuri Album ya Knowless Umuhanzi Platini yavuze ko ariwe wasabye Knowless ko bakorana indirimbo kuri Album ye Indirimbo bafitanye bayise ‘Confuser’

Social Mula yavuze ko mu myaka ishize yabwiye Ishimwe Clement ko yifuza gukorana indirimbo na Butera Knowless. Indirimbo bakoranye bayise ‘Akantu’

Knowless yashimye buri muhanzi bakoranye kuri iyi Album azasohora tariki 14 Kamena 2021

Umuhanzi Nel Ngabo na Igor Mabano bo muri Kina Music bafashije Knowless kuri Album ye

Butera Knowless yavuze ko Album ye ya Gatanu yayitiye abakobwa be babiri

Aline Gahongayire aganira na Producer Ishimwe Clement. Indirimbo Gahongayire yakoranye na Knowless bayise ‘Asante’

Producer Ishimwe Clement n’umuhanzi Platini Nemeye uherutse kurushinga

Ishimwe Clement yashimye abacuranzi, aba Producer n'abandi bafamushije gutunganya Album y'umugore we

AMAFOTO: Kamanda Promesse/Kiss Fm








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND