RFL
Kigali

SKOL yatangiye gutera inkunga ikipe ya Muhazi Cycling Generation ishaka kuzakina Tour du Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/06/2021 10:21
0


Binyuze mu kinyobwa cya Virunga Water gikorwa n’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, uru ruganda rwatangaje ku mugaragaro ko rugiye kujya rutera inkunga ikipe ya Muhazi Cycling Generation, ishaka kujya ku rwego rw’amakipe akina amarushanwa akomeye arimo na Tour du Rwanda.



Nyuma y’uruhare rukomeye SKOL ikomeje kugaragaza mu kubaka iterambere rya Siporo mu Rwanda, by’umwihariko mu kubaka umukino w’amagare utajegajega, binyuze mu gushinga ikipe y’umukino w’amagare ya SACA, initabira amarushanwa akomeye muri uyu mukino, igatera inkunga ikipe y Fly Cycling ndetse na Rayon Sports mu mupira w’amaguru, kuri ubu yongeyeho n’ikipe ya Muhazi Cycling Generation yo mu karere ka Gatsibo.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021, ku cyicaro cy’uruganda rwa SKOL mu Nzove, SKOL na Muhazi Cycling Generation bemeje amasezerano y’ubufatanye ajyanye no kwambika ikipe ya Muhazi Cycling Generation ifite intego yo gutera ikirenge mu cy’amakipe akomeye muri uyu mukino mu Rwanda.

Ntabwo impande zombi zashatse kugira byinshi zitangaza kuri aya masezerano, kuko bavuze ko ibiganiro birimbanyije ko hari ibyo bakiganiraho kandi bigomba kunozwa neza.

Icyatangajwe ni uko SKOL izajya yambika iyi kipe aho yabageneye umwambaro mushya ugaragara mu ibara ry’umweru. Uyu mwambaro uriho imigongo isanzwe imenyerewe mu mideri ya Kinyarwanda, uriho n’ikinyobwa cy’amazi ya Virunga, akorwa n’uruganda rwa SKOL.

Niwemfura Marie-Paule, ushinzwe amasoko no kumenyekanisha ibikorwa muri SKOL, yatangaje ko bahisemo gufasha iyi kipe muri gahunda basanzwe bafite yo gushyigikira iterambere ry’imikino by’umwihariko umukino w’amagare.

Yagize ati “Twahisemo gufasha iyi kipe nk’ikipe ifite ejo hazaza heza aho ari ikipe igizwe n’abakinnyi bakiri bato. Ubufatanye na bo buzatuma impano z’abana zikomeza kuzamuka mu gihugu mu bihe biri imbere”.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko bahereye ku myambaro kuko ari kimwe mu bikoresho by’ibanze yari ikeneye, kuko ubusanzwe itagaragaraga nk’ikipe kubera ko nta mwambaro bahuje bari bafite, akaba yizeye ko n’ibindi bizagenda biziraho.

Visi Perezida w’ikipe ya Muhazi Cycling Generation, Bizimana Albert, yatangaje ko ubu bufatanye buzatuma ikibazo cy’amikoro gikemuka, by’umwihariko ibikoresho ndetse bakaba bizeye ko mu bihe biri imbere n’ubundi bufasha buzagenda buziraho.

Yagize ati “Ikipe ya Muhazi Cycling Generation ni ikipe yashinzwe mu 2010 igamije kuzamura impano no gukura mu bwigunge urubyiruko nyuma y’amateka mabi Igihugu cyanyuzemo, gusa twahuraga n’ibibazo by’amikoro kimwe n’andi makipe menshi. Ubu bufatanye bugiye kudufasha guhindura ubuzima bw’ikipe bityo tuzabashe kuzamura impano nyinshi no kugeza ikipe ya Muhazi Cycling Generation ku rwego rwiza”.

Uyu muyobozi yavuze ko n'ubundi SKOL isanzwe ifasha amakipe atandukanye kandi akaba yarazamuye urwego, bityo bakaba bizeye ko Muhazi Cycling nayo igiye kuba ikipe ikomeye ndetse izanabasha kwitabira amarushanwa akomeye arimo na Tour du Rwanda.

Nta gihe runaka cyatangajwe cy'amasezerano hagati y'izi mpande zombi, kubera ko SKOL yavuze ko ari ugufasha iyi kipe ikiri nto kugira ngo izamuke ku rwego rwiza, nyuma yaho hakazaganirwa ku masezerano asesuye igihe nikigera.

Muhazi Cycling Generation yazamuye amwe mu mazina akomeye mu mukino w’amagare mu Rwanda arimo na Uhiriwe Byiza Renus. Ikipe ya Muhazi Cycling Generation izaseruka mu marushanwa atadukanye y’umukino w’amagare mu mwaka utaha, yambaye umwambaro mushya wa SKOL binyuze mu kinyobwa cya Virunga Water.

SKOL na Muhazi Cycling Generation bemeranyije ku masezerano y'imikoranire

Niwemfura Marie-Paule ushinzwe amasoko no kumenyekanisha ibikorwa bya SKOL yavuze ko intego yabo ari ugufasha Muhazi Cycling Generation gutera imbere muri uyu mukino

Visi Perezida wa Muhazi Cycling, Bizimana Albert yavuze ko ubu bufatanye bugiye guhindura ubuzima bw'iyi kipe

Umwenda wa Virunga water Muhazi Cycling Generation igiye kuzajya yambara

Ikipe ya Muhazi yashyikirijwe uyu mwambaro

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'itangazamakuru





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND