RFL
Kigali

RIB yataye muri yombi Mugabo Gabriel ukinira Sunrise FC ukurikiranweho gufata ku ngufu umugore

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/06/2021 8:41
0


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi umukinnyi wa Sunrise witwa Mugabo Gabriel akaba akekwaho icyaha cyo gukoresha imibonanano mpuzabitsina ku gahato umugore wubatse.



Uyu mukinnyi yafatiwe ku kibuga cya Sunrise (Stade Amabati) ku muigoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021, nyuma y’umukino wa shampiyona Sunrise FC yari amaze kunganyamo na Gasogi United 1-1.

Bivugwa ko Mugabo yakoze iki cyaha tariki ya 12 Gicurasi 2021 akomeza kwihisha inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeje aya makuru, agira ati “Ni impamo, yatawe muri yombi. Akurikiranyweho gukoresha umugore w’imyaka 27 imibonano mpuzabitsina ku gahato’’.

"Ibi byaha byo gukoresha undi imibonano ku gahato, gusambanya abana, ntabwo RIB izabyihanganira. Ni icyaha abantu bari bakwiye kumva ko ari icyaha muri sosiyete iteye imbere kitagombye kuba kigihari".

Murangira avuga ko abantu bakwiye kujya babigendera kure kuko ibihano biremereye kandi bigira ingaruka ku muryango uwo muntu yari atunze.

Uyu myugariro aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Mugabo yageze muri Sunrise tariki ya 10 Nzeri 2020, avuye muri KCB yo muri Kenya, akaba yaranakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Mukura, Police FC na Rayon Sports.

Mugabo Gabriel (ubanza i bumoso) yafatiwe ku kibuga na RIB akaba akurikiranweho gufata ku ngufu umugore w'imyaka 27

Mugabo yageze muri Sunrise mu 2020 avuye muri KCB yo muri Kenya

Mugabo yakiniye KCB igihe kitari gito

Mugabo yafashije Rayon Sports kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND