RFL
Kigali

Kaje Elie yagizwe kapiteni mushya wa REG BBC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/06/2021 14:51
0


Ikipe ya Basketball y’ikigo cy’ingufu cya REG, yakoze impinduka mu buyobozi bw’abakinnyi ndetse n’abatoza, zasize Kaje Elie agizwe Kapiteni mushya wa REG BBC.



Kaje Elie yagizwe Kapiteni mushya w’ikipe ya REG BBC asimbuye Kazingufu Ally werekeje muri APR BBC mu gihe Ngando Bienvenue yagizwe umutoza wa kabiri wungirije. Izi mpinduka zikozwe nyuma y’uko uwari kapiteni w’iyi kipe Kubwimana Kazingufu Ally yerekeje muri APR BBC mbere y’uko umwaka w’imikino utangira.

Ngando Bienvenue wahoze ari umukinnyi wa REG, yagizwe umutoza wungirije wa kabiri aho agomba gutanga imbaraga mu gufasha mu myitwarire y’abakinnyi mu kibuga. Ngando Bienvenue asanzwe ari umutoza w’abana bakiri bato aho atoreza kuri Club Rafiki i Nyamirambo, akaba yaranahuguriwe gutoza abakinnyi b’ibyiciro bitandukanye.

Ku wa Gatanu tariki ya 11 Kamena 2021, saa 17h00’ REG BBC izakina na Espoir BBC muri RP IPRC Kigali, Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, saa 13h00’ REG izongera gukina na RP IPRC Huye BBC muri RP IPRC Huye, mu gihe ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021, saa 14h00’ REG izasoza icyumweru ikina na UR CMHS BBC muri Petit Stade i Remera.

Kaje Elie yagizwe kapiteni mushya wa REG BBC

Bienvenue yinjiye mu batoza b'ikipe ya REG BBC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND