RFL
Kigali

The Ben yifashishije indirimbo ye ashimangira urwo akunda umukunzi we Pamella witabiriye Miss Rwanda 2019

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/06/2021 10:13
2


The Ben yabwiye amagambo y'urukundo uwo bari mu cyari kimwe cy'urukundo, Pamella maze amurata inseko.



The Ben ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda wamamaye kubera ijwi rikomeye kandi rikundwa n'abatari bacye kuva yatangira kumvikana mu ndirimbo ya Tom Close mu mwaka wa 2007. Na nyuma ubwo yatangiraga umuziki mu buryo bweruye kandi bwa kinyamwuga mu 2008, yakomeje kwigarurira imitima y'abatari bacye yaba mu bakuze no mu bato.

Mugisha Benjamin wamamaye nak The Ben benshi bamaze kumenyera nka Tiger B yateye imitoma umukunzi we amurata inseko isesa amasaro

Mu rukundo ntiyakunze kuvugwa uretse rimwe akigera muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, maze yongera kuvugwa mu rukundo n''umunyarwandakazi witwa Uwicyeza Pamella wahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 akaza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda, yanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019.

Guhera mu mwaka wa 2019 bagiye bakomeza kugaragariza abakunzi babo ko bari mu rukundo bakoresheje amashusho n’amafoto  yabo urugero ni nk'amashusho The Ben yashyize hanze anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ari kumwe na Pamella bari kurya ubuzima muri Tanzania, bituma abakunzi babo bahamya ko urukundo ruri kugurumana hagati yabo.

Amafoto yabo bari mu munyenga w'urukundo kuva mu 2019

The Ben yagaragaje iyi videwo, nyuma y’uko ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda byatangaje ko nawe yaba yarasanze Pamella mu gihugu cya Tanzania ndetse uyu mukobwa yagaragaye muri iki gihugu yambaye ishati isa neza n'iyo The Ben yigeze kugaragara yambaye.

Miss Pamella yakunze kugaragaza amarangamutima ye kuri The Ben, aho ashyira ubutumwa butandukanye ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye nk'aho yashyize hanze ifoto bari kumwe, arangije ayiherekeresha amagambo agira ati “Mine”, bisobanuye “Uwanjye.”

Iyo bari kumwe The Ben na Pamella aba ari ibyishimo n'amasoni by'umwihariko ya Tiger B

Ku isabukuru ya buri umwe baba bakoresha amagambo akora ku mutima  agacengera akagera ku bwonko. Benshi babonye The Ben mu bukwe bwa Meddy ibyishimo yari afite bavuze ko byange bikunde niba Pamella atari mu gihombo ari mu nyungu.

Aho uwo yatwaye umutima umurusha imyaka igera kuri 12 yaba mu minsi itari micye ashobora kuza kumusaba akamukwa bakabana ubuziraherezo. Cyane ko Meddy washakanye na Mimi nta na rimwe yigeze asigana na The Ben mu mikorere yaba mu buto, mu muziki no mu bundi buzima.

Meddy na The Ben baririmbanye mu itsinda rimwe ry'abarenganuwe bakiri bato, mu 2008 batangirira umuziki rimwe bazamuka mu buryo bujya gusa maze mu mwaka wa 2010 bagiye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika basigaranayo bose, barwanira inkundura umuziki nyarwanda, basohora ibihangano byakoze ku mitima y’abatari bacye.

Bagiye kugaruka mu Rwanda umwe yataramye muri Mutarama 2017 undi atarama muri Kanama 2017. Byakomeje bityo, bamwe bati no mu buzima bw’urukundo aba bombi ntibasigana none ko byaba bigiye kuba impamo kuko The Ben akomeje kugaragariza isi yose ko yihebeye Uwicyeza Pamella umukobwa w’inseko nziza n’ikimero cyiza akanagaragaza ko akunda Afurika bijyanye n’imyambarire n’ibikomo yambara.

Mu butumwa The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram yemeje urwo akunda Pamella akaba ari ubutumwa bwananyuze umukunzi we Pamella nawe akabusangiza abandi. The Ben wumva asa n'utabyumva ukuntu ariwe uri mu rukundo n'uyu mukobwa w'ubwiza, uburanga n'ikimero gishimwa n'abamubona bose.

Abinyujije kuri Instagram The Ben yifashije indirimbo ye 'Naremeye' ataka ubwiza uwo yihebeye amuvuga ubwiza, avuga ku inseko y'uyu mwiza asa n'umuvuga bimwe byo hambere ati ”Useka amasaro agaseseka.” The Ben yafashe ifoto ayihuza n’agace gato ka 'Naremeye' kagira kati ”Dore inseko nziza ooh my God!” Asa n'uvuga ko atumva ndetse adasobanukirwa uburyo Imana yamugeneye uyu mugisha wo guhora abona iyi nseko atari mu nzozi, atari n'ibyo byonyine akaba n'umwe na nyirayo, Miss Uwicyeza Pamella.


Ubwiza, uburanga n'inseko bya Pamella byanyuze The Ben bituma agwa mu munyenga n'umwe mu beza u Rwanda rufite Miss Pamella.


The Ben ati "Naremeye"








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • key2 years ago
    yes
  • Enock2 years ago
    Turabashyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND