RFL
Kigali

Umwenda Ukraine izakinana EURO 2021 wakuruye impagarara mu Burusiya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/06/2021 10:19
0


Umwenda mushya ikipe y’igihugu ya Ukraine izambara mu irushanwa rya EURO ribura iminsi micye ngo ritangire, wakuruye umwuka mubi mu Burusiya kubera igishushanyo cy’ikarita y’akarere ka Crimée, ibihugu byombi byigeze gukimbiranaho.



Ku Cyumweru tariki ya 06 Kamena 2021, nibwo igihugu cya Ukraine cyamuritse umwambaro ikipe y’igihugu yabo izakoresha mu irushanwa rya Euro, uyu mwambaro ufite ibara ry’umuhondo, ushushanyijeho ikarita y’akarere ka Crimea/Crimée mu gituza, inyuma ukaba uriho icyivugo kigira giti: “Ukraine ishimagizwe!" (Glory to Ukraine!).

Mu 2014, u Burusiya bwigaruriye akarere ka Crimea kari gasanzwe ari intara ya Ukraine, bukaba bugafata nk'igice cy'ubutaka bwabo, ikintu cyamaganiwe kure n’amahanga. Umudepite wo mu Burusiya yatangaje ko ibibazo bafitanye na Ukraine bijyane na Politike.

Ku Cyumweru tariki ya 06 Kamena 2021, nibwo umuyobozi w'Ishirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Ukraine, Andriy Pavelko, yanyuze ku rukuta rwa Facebook agaragaza umwenda ikipe y’igihugu ya Ukraine izambara muri Euro, byakuruye impagarara mu Burusiya.

Uruhande rw'imbere rw'agapira gasa n'umuhondo rwerekana imbibi za Ukraine zifite ibara ryera, harimo na Crimea hamwe n'uturere dushaka kwigenga twa Donetsk na Lugansk dushyigikiwe n'u Burusiya.

Ku ruhande rw'inyuma rw’uyu mupira, hariho icyivugo kigira giti "Ukraine ishimagizwe!" (Glory to Ukraine!) - Amajambo yo kwishongora mu kwerekana uburyo bakunda igihugu cyabo, aya magambo kandi akubiye mu ndirimbo yaririmbwe mu gihe cy’imyigaragambyo yakuye ku butegetsi perezida Viktor Yanukovych, wari ushyigikiwe n’u Burusiya mu 2014.

Pavelko yagize ati: "Twizeye ko iki gishushanyo cya Ukraine kizaha imbaraga abakinnyi kuko bazakina barwanirira Ukraine yose".

Ariko Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Burusiya, Maria Zakharova, yamaganiye kure uyu mwambaro, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yafatanije ubutaka bwa Ukraine na Crimea yamaze kujya ku ruhande rw’u Burusiya, byatumye habaho ukwibeshya ku bintu bidashoboka.

Yavuze ko iki cyivugo kigaragaza urwango kandi aya magambo yakoreshejwe, ari nayo yakoreshwaga n’Abanazi (abari bagize ishyaka rya Adolph Hitler wahoze uyobora u Budage, wagiraga ibitekerezo by’amacakubiri).

Umudepite Dmitry Svishchev, yavuze ko uyu mwenda udashobora kwihanganirwa, asaba abateguye irushanwa rya Euro kubikumira hakiri kare.

Irushanwa rya Euro 2021, rizatangira tariki ya 11 Kamena 2021, rikazakinirwa mu mijyi 11 itandukanye irimo n’uwa Saint Petersburg mu Burusiya, uzakira imikino ya ¼.

Ukraine yamuritse umwenda ikipe y'igihugu izambara muri EURO bizamura uburakari bw'Abausiya

U Burusiya bwasabye UEFA gukumira Ukraine kuzambara uwo mwambaro muri Euro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND