Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 06/06/2021 ni bwo hamenyekanye inkuru ibabaje y'urupfu rw'umukozi w'Imana, Temitope Balogun Joshua [T. B. Joshua] wo muri Nigeria wari umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane ku Isi byongeye akaba yari umuhanuzi ukomeye Afrika yari ifite.
T.B Joshua yabonye izuba kuwa 12/06/1963 yitaba Imana tariki 05/06/2021 nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bwa TB Joshua Ministries yari abereye Umuyobozi Mukuru mu butumwa iyi Minisiteri yanyujije kuri Facebook mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru. Ni itangazo rivuga ko kuwa Gatandatu, Prophet T.B Joshua yavugiye mu nama y'abafatanyabikorwa ba Emmanuel Tv ko "buri kintu kigira igihe cyacyo, igihe cyo kuza ku bwo gusenga n'igihe cyo gusubira mu rugo nyuma y'akazi".
Iri tangazo rivuga ko Imana yisubije T.B Joshua, akaba ari kumwe n'Imana mu ijuru. Bavuga ko ibihe bye bya nyuma ku Isi yabikoresheje mu gukorera Imana n'umutima we wose, ibyo akaba ari byo yavukiye, yabereyeho ku Isi ndetse akanapfira. Itorero yari ayoboye ryamushimiye cyane ku murimo ukomeye yakoze ku Isi. Ijambo rya nyuma yavuze, TB Joshua yagize ati "Murebe kandi musenge".
T.B Joshua yari umwe mu bapasiteri bakize cyane muri Nigeria no ku Isi muri rusange aho yari atunze arenga Miliyoni 10 z'amadorali nk'uko byagaragajwe na Forbes mu mwaka wa 2011. Yanditse ibitabo byinshi cyane kandi byifashishwa na benshi ku Isi. Yari akunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga akibasirwa na bamwe bitewe n'ubuhanuzi bwe yaba ubwasohoye, ubutarasohora ndetse n'ibyo yagiye agaragaza ko adashyigikiye birimo nk'ubutinganyi n'ibindi.
Umuhanuzi Joshua yakundwaga n'abantu benshi kubera ubuhanuzi bwe
Prophet T.B Joshua ni we washinze urusengero rukomeye muri Nigeria no muri Afrika rwitwa Synagogue church of All Nations rusengerwamo n'abarenga ibihumbi 50 ku munsi, akaba na nyiri Televiziyo ikomeye yitwa Emmanuel Tv ikorera i Lagos. Izina rye ryamamaye cyane binyuze mu buhanuzi yagiye atangaza ku bantu banyuranye ku isi ndetse benshi bagatanga ubuhamya ko ibyo bahanuriwe byasohoye, ukongeraho n'ibitangaza yakoraga mu izina rya Yesu/Yezu Kristo.
Indi nkuru y’akababaro ni iya Habanabashaka Thomas wamenyekanye nka Big Boss wari umuraperi ubyibushye kurusha abandi mu Rwanda ndetse akaba n'umukinnyi wa Filime witabye Imana kuri iki cyumweru. Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo wari umaze kuba kimenyabose kubera uburyo yasetsaga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Youtube, yasakaye hose mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 6 Kamena 2021.
Umwe mu bari inshuti ze za hafi akaba n’umunyamakuru wa RBA (Radiyo Rubavu) Joe Kubwimana yabyutse yandika kuri konti ye ya Facebook iby’agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu musore avuga ko atazamwibagirwa.
Big Boss ibiganiro bye bisetsa byakundwaga na benshi
Amakuru avuga ko Big Boss yitabye Imana nyuma y'uko yari avuye mu Mujyi wa Kigali. Ikindi ni uko yari yarakize dore ko hari haciye igihe bitangarijwe abanyarwanda ko arembeye mu bitaro bya Gisenyi. Uyu mugabo agiye amaze gukora indirimbo yise Djigi Djigi nk’uko twabagejejeho inkuru y’integuza yayo tariki 7 Ukuboza 2020 aho yagarutse ku muhanzi Ama G The Black. Yari umwe mu bagabo bisanzuraga cyane agakunda kuganira na bose.
Indi ni inkuru y’umunyezamu wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi uherutse gutabwa muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB yakomeje kuvugwaho muri izi mpera z’icyumweru cyose. Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha 'RIB' rwemeje ko rwataye muri yombi Umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na Rayon Sports, Kwizera Olivier, akaba akurikiranywe gukoresha ibiyobyabwenge.
Kwizera Olvier ni umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Kamena 2021, ni bwo uyu munyezamu yafatiwe aho atuye mu mudugudu w'Ubumenyi, Akagali ka Bwerankori mu murenge wa Kigarama ho mu karere ka Kicukiro, akoresha ibiyobyabwenge. Amakuru yizewe InyaRwanda yamenye ni uko Kwizera atafashwe wenyine kubera ko yari kumwe n'abandi bantu barimo na murumuna we bavukana mu nda imwe.
Imodoka eshatu ziri mu bwoko bwa Vigo nizo zaje gufata abanyweraga ibiyobyabwenge aho Kwizera Olivier yari acumbitse. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo RIB yashimangiye ko yataye muri yombi Kwizera Olivier ukurikiranweho gukoresha ibiyobyabwenge. Uyu munyezamu yafunzwe mu gihe bagenzi be bakinana mu ikipe y'igihugu barimo bakina umukino wa gicuti na Central Africa, batsinze ibitego 2-0. Kwizera Olivier ntiyitabajwe n'umutoza Mashami Vincent mu bakinnyi bitegura imikino ibiri ya gicuti na Central Africa Republic.
Kwizera ntiyagaragaye ku mukino wa shampiyona Rayon Sports iheruka gutsindamo Bugesera ibitego 3-1. Uyu munyezamu naramuka ahamwe n'icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge azahanwa bikomeye, byanatuma Rayon Sports nayo ibihomberamo ndetse n'ikipe y'igihugu. Uyu munyezamu yageze muri Rayon Sports mu 2020 avuye muri Gasogi United. Kwizera yitwaye neza mu ikipe y'igihugu yitabiriye irushanwa rya CHAN, yagarukiye muri 1/4 itsinzwe na Ginnea.
Kwizera Olvier ni umunyezamu wa Rayon Sports
Mu bindi byagiye bicicikana mu mpera z’icyumweru harimo amafoto ya ba Nyampinga yagiye ahererekanwa hose ku mbuga nkoranyambaga, harimo ifoto y’umuhanzi Christopher abakunzi be bananditse ko bakumbuye nyuma yo kuyishyira ku mbuga nkoranyambaga, Mr Eazi witabiriye isozwa ry’abanyeshuri ba Green Hills basozaga amashuri yisumbuye;
Umukino wafungura Kwibuka T20 Women Tournament wasize ikipe y'igihugu ya Cricket itsinze iya Botswana kuri Wickets 8 ndetse na Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo n’abakobwa yakomezaga kuri uyu wa Gatandatu hakinwa imikino 6 mu bagabo n’imikino 3 mu bagore muri Basket aho ku munsi wa 2 Patriots yisasira Tigers BBC
TANGA IGITECYEREZO