RFL
Kigali

Dore impamvu zishimangira ko N'Golo Kanté akwiye guhabwa Ballon d’Or 2021

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/06/2021 11:38
0


Nyuma y’umukino wa nyuma wa Champions League Chelsea yatsinzemo Man.City 1-0, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bagaragaje intekerezo zabo, bamwe basaba Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ kuzakoresha ubutabera mu gutanga Ballon d’Or y’uyu mwaka, ikazahabwa uyikwiye, wayikoreye ndetse benshi bahuriza kuri N'G



Umwaka w’imikino wa 2020/21, ntabwo usanzwe kuri Kante wafashije ikipe ye kwegukana igikombe cya UEFA Champions League nyuma y’imyaka 9, ari nacyo cya mbere yari ateruye mu mateka ye, agereka agahigo k’utundi.

Uwavuga ko igikombe Chelsea yegukanye uyu mwaka igikesha N’Golo Kante ntiyaba abeshye, kuko ibikorwa yakoze kuva mu mikino y’amatsinda kugeza k’umukino wa nyuma begukana iri rushanwa rihatse ayandi i Burayi, ubwabyo byivugira.

Kante yagiye atorwa nk’umukinnyi w’umukino, uba witwaye neza mu mukino wose, guhera muri ¼ kugeza no ku mukino wa nyuma, ibi bimugira umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Nta mukinnyi wigaragaje muri Champions League y’uyu mwaka kurusha N’Golo Kante, ndetse akaba yaragiye abihemberwa kenshi kuri buri mukino yakinnye.

Kante ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati, kenshi aba afasha ba myugariro kurinda izamu, ariko kandi agafasha na ba rutahizamu gusatira, akora byinshi mu kibuga bitashoborwa na buri wese.

Kante ni mwiza cyane kwambura imipira, akaba mwiza mu gutera imiserebeko, ikindi kandi usanga ayobora Counter attack cyane iyo ikipe ye ishaka igitego kandi akabikora neza, imipira yo mu kirere biragoye kuyitwara Kante, ikindi kandi ntabwo atakaza imipira kenshi ndetse no kumwambura umupira biragoye.

Uburyo aba azenguruka ikibuga cyose ahiga umupira ndetse awutembereza uko ashaka, byatumye abakunzi b’umupira w’amaguru bamuha akazina k’akabyiniriro ‘Man of everywhere’ umugabo uba uri hose.

Uruhare rwe mu guhesha Chelsea igikombe cya Champions League nrtabwo rushidikanywa, ndetse byatumye benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru basaba ubutabera mu gutanga igihembo gihabwa umukinnyi w’Indashyikirwa ku Isi ‘Ballon d’Or’ muri uyu mwaka kuko Kante yabikoreye.

Abasesenguzi b’umupira w’amaguru i Burayi, bemeza ko Kante ari imbere mu manota y’abakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or y’uyu mwaka, ariko urufunguzo rwo ku muha iki gihembo ruri mu gikombe cy’u Burayi kizatangira tariki ya 11 Kamena 2021.

Aba basesenguzi bavuga ko uko ikipe y’igihugu y’u Bufaransa izitwara muri iri rushanwa bizahesha amanota N’Golo Kante yo guhabwa igihembo cya Ballon d’Or.

Uyu Mufaransa yafashije Chelsea kugaragara mu makipe azakina Champions League umwaka utaha, nyuma yo gusoza Premier League iri ku mwanya wa Kane imbere ya Leicester City yarushije inota rimwe.

Kante w’imyaka 30 y’amavuko ahanganiye iki gihembo n’abakinnyi barimo Robert Lewandowski ukinira Bayern Munich, Klyan Mbappe wa PSG na Messi wa FC Barcelona.

Usubije amaso inyuma ukareba uko aba bakinnyi bahanganiye igihembo na Kante bitwaye muri uyu mwaka, usanga nta wakoze ibisabwa nk’ibyo Kante yakoze, kugira ngo yegukane Ballon d’Or 2021.

Lewandowski wahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gihembo umwaka ushize ariko ntigitangwe kubera icyorezo cya Coronavirus, yongeye kugaruka mu bahabwa amahirwe uyu mwaka nyuma gutsinda ibitego 48 mu mikino 40, agahesha ikipe ye igikombe cya shampiyona, anakuraho agahigo ka Gerd Müller ko gutsinda ibitego byinshi mu mwaka umwe w’imikino muri shampiyona y’u Budage.

Gusa nta kinini uyu mukinnyi yafashije ikipe ye mu irushanwa rya Champions League.

Messi utarahiriwe n’uyu mwaka muri Champions League, ikipe ye yasezerewe muri ¼ itsinzwe na PSG, ndetse ntabwo Barcelona yabashije kwegukana igikombe cya shampiyona muri Espagne.

Uyu munya-Argentine yatsindiye Barcelona ibitego 38 mu mikino 47 yayikiniye uyu mwaka.

Klyan Mbappe wigaragaje cyane uyu mwaka by’umwihariko ku mukino wa ¼ muri Champions League, atsindira FC Barcelona mu rugo ibitego 3 wenyine, ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or y’uyu mwaka.

N'ubwo Paris Saint Germain itegukanye igikombe cya shampiyona, uyu mwaka Mbappe yayitsindiye ibitego 42 mu mikino 47 yakinnye.

Gutanga Ballon d’Or, kenshi na kenshi hashingirwa kuri Champions League, amarushanwa mpuzamahanga (Euro cyangwa Igikombe cy’Isi) nyuma bakareba muri shampiyona ukinamo.

Ukurikije ibigenderwaho byose kugira ngo umukinnyi ahabwe Ballon d’Or usanga N’Golo Kante afite amahirwe menshi yo kuyihabwa uyu mwaka.

N’Golo Kante wakiniye amakipe arimo Caen na Leicester City yo mu Bwongereza, amaze gutsinda ibitego 22 mu mikino 380 yakinnye mu buzima bwe.

N'Golo Kante yafashije Chelsea kwegukana igikombe cya Champions League

Kante yasabiwe guhabwa Ballon d'Or y'uyu mwaka

Kante ari mu bakinnyi bakina neza mu kibuga hagati ku Isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND