RFL
Kigali

Umwizerwa Vanessa ukinira Ubumwe WBBC yaterewe ivi n’umuyobozi mukuru wa REG

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/06/2021 13:34
1


Umwizerwa Vanessa uzwi mu mukino wa Basketball, wakiniye ikipe ya APR WBBC, kuri ubu ukinira Ubumwe WBBC, yaterewe ivi n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ingufu ‘REG’ Ron Weiss, amusaba kuzabana akaramata, aramwemerera avuga ‘YEGO’ nawe ahita amwambika impeta.



Iki gikorwa kibanye nyuma y’igihe kitari gito aba bombi bakundana ndetse bakaba biyemeje kuzabana ubuziraherezo. Uretse kuba yarakiniye APR WBBC n’Ubumwe Wbbc, Vanessa yanakiniye ikipe y’igihugu muri uyu mukino.

Weiss ugiye kubana na Vanessa akomoka mu gihugu cya Israel, akaba ayobora ikigo cy’ingufu ‘REG’ guhera mu 2017. Ntiharatangazwa itariki y’ubukwe bwa Vanessa na Weiss, gusa biravugwa ko uyu mwaka utazarangira batabanye.

Ron Weiss uyobora ikigo cya REG yatereye ivi Vanessa ukinira Ubumwe WBBC

Weiss na Vanessa bamaze igihe kitari gito bakundana

Vanessa yakiniye APR WBBC n'ikipe y'igihugu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claudette2 years ago
    Congratulations Vanessa na Weiss





Inyarwanda BACKGROUND