RFL
Kigali

Nta cyizere Real Madrid yari ikimfitiye – Ibikubiye mu ibaruwa Zidane yandikiye Abafana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/06/2021 10:33
0


Umufaransa watozaga ikipe ya Real Madrid, Zinedine Zidane, yatangaje impamvu nyamukuru yatumye asezera bitunguranye kuri iyi kipe yamwubakiye amateka nk’umukinnyi ndetse n’umutoza, aho yavuze ko asezeye kubera ko Real Madrid itakimufitiye icyizere.



Zidane yasezeye muri iyi kipe yo muri Espagne ku nshuro ya kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2021, nyuma yo kunanirwa kwegukana igikombe cya shampiyona ya La Liga, bigatuma ikipe isoza umwaka nta gikombe na kimwe itwaye.

Uyu Mufaransa w’imyaka 48, yatangiye gutoza Real Madrid mu 2016-2018, mbere y'uko ayigarukamo nyuma y’amezi 10, muri Werurwe 2019. Asezera ku kazi ko gutoza Real Madid, Zidane yagize ati "Mu ibaruwa uyu mutoza yandikiye abafana ba Real Madrid,”Ndagiye, ariko sindetse umwuga, kandi sindananirwa no gukora akazi k’ubutoza”.

Yongeyeho ati ”Ndagiye kubera ko ikipe itakimfitiye icyizere, kandi itakinshyigikiye mu mishanga yanjye yaba iya hafi cyangwa iyahazaza. Iby’umupira w’amaguru ndabizi, kandi nzi icyo Real Madrid iba ikeneye, ndabizi ko iyo utabonye intsinzi wirukanwa.

“Mu buzima bwanjye nkunda gutsinda, kandi nari hano kugira ngo ntsinde, ariko abantu bafite agaciro kuruta ibyo, uko biyumva, ubuzima ubwabwo, ntekereza ko ibyo byose bitahawe agaciro. Ntitwashoboye kandi gutekereza ko ibyo aribyo bituma ikipe ikomera kandi igatera imbere, rimwe na rimwe byanatumye ntukwa”.

Zidane wakiniye Real Madrid hagati ya 2001-2006, yafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya UEFA Champions League inshuro eshatu yikurikiranya ndetse b’ibikombe by’imbere muri Espagne, aba umutoza wa mbere ubikoze mu mateka mu ikipe imwe ku Isi.

Zidane yasezeye muri iyi kipe asigaje umwaka umwe ku masezerano yari afite.

Zidane yavuze ko imyaka 20 amaze muri Real Madrid, ari ikintu cy’ingenzi kandi cyamugize uwo ariwe, akaba anashimira Perezida w’iyi kipe Florentino Perez wabimufashijemo.

Zidane yongeyeho ati”Nshaka ko haba icyubahiro ku byo twagezeho twese, Umubano wanjye n’ikipe ndetse na Pereziza wayo wari mwiza cyane.

“Nta kidasanzwe nigeze nsaba, keretse kwibukwa neza gusa, yi myaka gutoza ikipe ikomeye usanga bitarenza imyaka itatu.Ku girango uhamare igihe kirekire bisaba umubano mwiza, kuruta amafaranga cyangwa kumenyekana cyane”.

Zidane yamaze gutandukana na Real Madrid

Zidane yandikiye abafana ababwira ko nta cyizere ikipe yari ikimufitiye

Zidane yaciye agahigo ko kwegukana ibikombe bitatu bya Champions League muri Real Madrid





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND