RFL
Kigali

Rwatubyaye na Ngwabije ukina mu Bufaransa basesekaye mu mwiherero w’Amavubi – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/05/2021 13:45
0


Ba myugariro babiri bakina hanze y’u Rwanda, bayobowe na Rwatubyaye Abdul ukinira FC Shkupi yo muri Macedonia, bamaze kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri ya gicuti bazakina na Central Africa mu minsi itanu iri imbere.



Rwatubyaye Abdul ukinira FC Shkupi yo muri Macedonia na Ngwabije Bryan Clovis ukinira Sporting Club Lyon yo mu Bufaransa, babimburiye abandi bakinnyi b’Abanyarwanda batumiwe n’ikipe y’igihugu ku mikino ibiri ya gicuti Amavubi azakina na Central Africa.

Niyo nshuro ya mbere Ngwabije yitabiriye ubutumire bw'Amavubi yifuza kugiramo ibigwi n'amateka akomeye.

Aba bakinnyi bakina bugarira izamu basesekaye mu mwiherero w’Amavubi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Gicurasi 2021, nyuma yo kugera mu Rwanda bavuye i Burayi.

Amavubi azakina na Central Africa imikino ibiri ya gicuti mu rwego rwo kwitegura imikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

Niwo mukino wa mbere Amavubi azaba akinnye nyuma yo gusoza imikino yo gushaka itike ya CAN byarangiye baburiye muri Cameroun, nyuma yo kunganyiriza i Yaounde 0-0, bitagize icyo bimarira iyi kipe yasoje ku mwanya wa gatatu mu itsinda inyuma ya Cameroun na Cape Vert zahise zibon itike yo kwitabiri iyi mikino.

Iyi mikino yombi u Rwanda ruzakina na Central Africa, izabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, imiryango ifunze nta muntu wemerewe kuyitabira.

Umukino wa mbere uzahuza aya makipe uzakinwa tariki ya 04 Kamena, aya makipe yongere kugaruka mu kibuga tariki ya 06 Kamena 2021.

Intego y’iyi mikino ku bihugu byombi ni ugutyaza abakinnyi bitegura imikino yo gushaka itike y’’igikombe cy’Isi cya 2022.

U Rwanda ruherereye mu itsinda E muri iri rushanwa, aho ruri kumwe na Mali, Kenya na Uganda.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu ya Central Africa Republic izagera mu Rwanda muri iki cyumweru yitabiriye iyi mikino ya gicuti.

Imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi byari biteganyijwe ko izakinwa muri Kamena uyu mwaka, ariko kubera icyorezo cya COVID-19, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) yayimuriye muri Nzeri, Ukwakira n’Ugushyingo 2021.

Biteganyijwe ko Abakinnyi bose bitabajwe n’ikipe y’igihugu Amavubi bakina hanze y’u Rwanda, bazaba bageze mu mwiherero bitarenze ku wa Kane tariki ya 03 Kamena 2021.

Rwatubyaye Abdul yageze mu mwiherero w'Amavubi

Rwatubyaye azakoreshwa ku mikino ya gicuti Amavubi azakina na Central Africa

Ngwabije ukina mu Bufaransa yitabiriye ubutumire bw'Amavubi ku nshuro ya mbere

Ngwabije Bryan Clovis yageze mu mwiherero w'Amavubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND