Niba umaze imyaka 5 cyangwa 8 gusa ukurikiranira hafi umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, nta gushidikanya ntabwo uzi itsinda Hindurwa ryakanyujijeho hano mu Rwanda mu myaka yashize. Ni itsinda ryamamaye kuva mu 2004 kugeza mu 2012 ubwo ryaburirwaga irengero mu muziki. Twaganiriye na Brian Blessed umwe mu babarizwaga muri iri tsinda.
Hindurwa Band yashinzwe mu mwaka wa 2004, ariko ntiyatangiye yitwa gutyo ahubwo yitwaga CCO bisobanuye Changed to Change Others (Twahinduwe kugira ngo duhindure abandi). Ni itsinda ryatangiye rigizwe n'abantu 4 ari bo; Brian Blessed, Enric Sifa, Mugabe Robert na Emma Twebaze. Mu 2008 ubwo iri tsinda ryari rimaze kwitwa Hindurwa (mbere ryitwaga (CCO), hiyongereyemo abasore babiri ari bo Moses Mbona na Jean Claude Nshimiyimana wari uzwi cyane nka JC.
Aba basore uko bari batandatu baririmbaga mu biterane, mu bigo by'amashuri yisumbuye (Secondary) ndetse no mu nsengero cyane cyane mu biterane by'urubyiruko. Baririmbaga indirimbo bihimbiye kandi kuva batangira baririmbaga mu buryo bwa (Live), ibintu bitari bitakorwaga n'abahanzi benshi b'icyo gihe. Iri tsinda ryashyizweho akadomo mu 2012 ubwo batanu (5) muri batandatu (6) bari barigize bajyaga gutura muri Amerika, Brian Blessed akaba ari we gusa usigara mu Rwanda.
Ibi byateye icyuho gikomeye umuziki wa Gospel mu Rwanda wari umaze kubona inyenyeri iwuhagararira muri Amerika n'ahandi hakomeye. Nyuma yo gutandukana kw'aba basore - itsinda rigasenyuka - bamwe bakomeje umuziki ariko bawukora buri umwe ku giti cye na cyane ko guhura bose bitashobokaga. Enric Sifa yatangiye kuririmba ku giti cye akora indirimbo zirimo; Stay here, I wanna see you tonight, All my love, n'izindi. Brian Blessed nawe yabikoze gutyo, ubu ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda.
UMVA HANO 'SINJYE MWAMI' YA HINDURWA BAND
Brian Blessed avuga ko iteka ahora yibuka Hindurwa Music Band
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021, Brian Blessed yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ko adashobora kwibagirwa n'umunsi n'umwe ibihe byiza yagiranye na bagenzi be babanaga muri Hindurwa Band. Yanditse ati "Waba warabaye mu buzima ugakumbura inshuti zawe zo mu bwana igihe mwatandukanye, abo mwakoranaga ibintu bisekeje, muganira munatera urwenya icyarimwe mwahanitse amajwi, mugatemberana, buri umwe akifuriza ibyiza mugenzi we, mugakinana mukanasengana?"
"Ntabwo nzi niba kuri wowe ari ko bimeze ariko njye bimbaho. Nkumbuye aba bavandimwe banjye; Moses, Robert, Emma, JC na Enric Sifa bari bagize CCO (Changed to Change Others), yaje guhinduka Hindurwa. Mpa igitekerezo (comment) ku kintu wibuka kuri buri umwe kuri iri tsinda". Akimara kuvuga gutyo yazamuye urukumbuzi rwa benshi mu bakunzi b'iri tsinda, bagaragaje ko barikunze bihebuje ndetse hari n'abavuze ko bifuza kubona indirimbo zabo zo muri ibyo bihe bakazibura.
Manzi Kagabo Jackson yagize ati "Ndabibuka cyane basore, umurimo w'Imana mwakoreye i Kayonza muri Revelation, Imana izabibahembere. Ndabakunda cyane. Phiona Magambo yagize ati "Ahubwo ni hehe umuntu yakura indirimbo zanyu, turacyafana!" Rebecca Kibalama yavuze ko abibuka cyane ubwo babaga bari kuri Hotel Okappi mu gutegura indirimbo no kuzishyira ku murongo. Mc Eachern Joe Afrika yavuze ko ntako byaba bisa iri tsinda ryongeye rikagaruka.
Hindurwa Band baramamaye cyane kugeza aho batumirwa kuririmba muri Amerika
Hindurwa Band bari bafite ishyaka ryinshi no gukundana hagati yabo ndetse no gukunda umurimo w'Imana. Zimwe mu ndirimbo bamenyekaniyeho twavugamo nka: 'Va hanze', 'Sinjye Mwami', 'Ingorofani ihindutse indege' n'izindi nyinshi. Bakoze ibitaramo hirya no hino mu gihugu kugeza aho batumirwa kuririmba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Brian Blessed umwe mu bari bagize iri tsinda mu kiganiro na InyaRwanda.com, yagize ati "Bwa mbere dusohoka igihugu Imana yatugiriye ubuntu tujya muri America bwa mbere ni naho twakomeje kujya kenshi".
Mu mwaka wa 2006 ni bwo bwa mbere bari berekeje muri Amerika, bajyayo muri gahunda y'iyogezabutumwa mu ndirimbo zisingiza Imana. Brian Blessed ati "Bwa mbere dusohoka hari mu 2006 twamazeyo amezi 3, ubwa kabiri hari mu 2007 nabwo tumarayo andi mezi 3, dusubirayo mu 2008 tumarayo amezi 8 turagaruka. Twazengurutse Leta nyinshi za America nka, Texas, Washington State, Nevada, California, Portland Oregon, Idaho, n'ahandi henshi. Ibi bikorwa byose bakoze muri iyo myaka, ni byo bitera Brian Blessed gukumbura bikomeye iri tsinda.
Imbarutso yo kujya muri Amerika kwa Hindurwa Band ku nshuro yabo ya mbere
Brian Blessed yadusangije uko byagenze kugira ngo bajye gutaramira bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ati "Kugenda hari inshuti yatujyanye twari duhagarariye umwe mu miryango itegamiye kuri Leta ufasha abana batishoboye. Twaririmbye ahantu henshi, mu nsegero zaho, mu bigo by'amashuri uhereye mu ncuke kugeza muri za kaminuza, muri za Banki, mu nama z'abacuruzi no mu bigo bikomeye muri America". Ibitaramo bakoreye muri Amerika, byabahuje n'abantu batandukanye kandi bakomeye, urugero ni uko mu mwaka wa 2008 Brian Blessed yabashije guhura n'umuhanzi akunda cyane Kirk Franklin uri mu bakunzwe ku Isi.
Brian Blessed yahuriye na Kirk Franklin mu rusenero rwa Pastor Rick Warren
Hindurwa Band yashyizweho akadomo mu 2012 ubwo batanu bari bayigize bajyaga kuba muri Amerika, Brian Blessed aba ari we wenyine usigara mu Rwanda, bimufata imyaka itatu kugira ngo atangira kuririmba ku giti cye. Nyuma yo kubyiyemeza yaje gukora indirimbo 'Dutarame' yamamaye cyane yakoranye na Jule Sentore na Alpha Rwirangira. Yakoze izindi ndirimbo zakunzwe zirimo: 'Again and again', 'Ku Bise' n'izindi. Iyo abajijwe niba Hindurwa Band ishobora kuzubura umutwe nk'uko hari benshi babyifuza, Brina Blessed asubiza agira ati "Iyo abantu bakiri bazima birashoboka ko bahura dushobora guhura kandi izo nzozi zibaye impamo byaba byiza. Ariko nyine buri wese afite ibyo ahugiyemo twarakuze bamwe batangiye indi miryango".
Mu mboni za Brian Blessed, asanga impamvu amatsinda atangirana imbaraga nyinshi ariko nyuma akaburirwa irengero biterwa n'uko bamwe mu bayagize bahindura imirimo n'aho kuba, bikagorana kuba bakomeza kuririmbana. Ati "Ubu ubona ko ibintu by'amatsinda bitagikunze kubaho, ariko akenshi itsinda ritangira neza rigatandukanywa n'uko abantu barigize bagiye batandukanywa n'ubuzima kenshi nk'iyo bagiye bajya mu mirimo itangukanye ndetse no mu bihugu bitandukanye. Ariko birashoboka mu gihe abantu bashyize hamwe".
Kuva atangiye kuririmba ku giti cye, Bizimungu Brian (Brian Blessed) yakoranye imbaraga nyinshi cyane arakundwa cyane bituma mu 2015 ashyirwa ku rutonde rw'abahatanira ibihembo bya Groove Awards mu cyiciro cy'umuhanzi w'umwaka, icyo gihe igikombe kikaba cyaregukanywe na Israel Mbonyi wari umaze igihe gito ageze mu Rwanda avuye mu Buhinde. Ku bijyanye n'icyo ahishiye abakunzi b'umuziki we nyuma y'igihe kitari gito amaze acecetse, Brian Blessed yagize ati "Umuziki wanjye uracyakomeza kuko ni ikintu kitazakama muri njye, its my passion and embedded in me. Hari ibyo ndimo kuwukoraho kandi byiza".
Brian Blessed yerekanye ko akumbuye cyane Hindurwa Music Band
Ubutumwa Brian Blessed yanditse ku rubuga rwa Facebook
Abandi bantu banyuranye bavuze ko Hindurwa Band ikiri mu mitima yabo
REBA HANO 'SINJYE MWAMI' YA HINDURWA BAND
REBA HANO 'ALL MY LOVE' YA ENRIC SIFA WARI INKINGI YA MWAMBA YA HINDURWA BAND
UMVA HANO 'DUTARAME' YA BRIAN BLESSED FT ALPHA RWIRANGIRA & JULES SENTORE
TANGA IGITECYEREZO