RFL
Kigali

Al Ahly yashyizeho agahigo muri Afurika nyuma yo kwegukana Super Cup itsinze Berkane yo muri Maroc

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/05/2021 11:51
0


Ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri yashimangiye ko ari yo mwami wa ruhago ya Afurika, nyuma yo kwisasira Renaissance Sportive de Berkane (RS Berkane) yo muri Maroc ku mukino wa nyuma wa Super Cup, iyitsinda ibitego 2-0 mu mukino wabereye I Doha muri Qatar.



Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gicurasi 2021, wakiniwe ku kibuga cya Jassim Bin Hamad Stadium giherereye mu mujyi wa Doha, gisanzwe gikinirwaho n’imwe mu makipe akomeye muri icyo gihugu ya Al Sadd Club.

Uyu mukino Al Ahly yarushije Berkane gukina neza mu kibuga ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe yabonetse, warangiye iyi kipe y’Ubukombe mu Misiri no muri Afurika itsinze ibitego 2-0, ihita yegukana igikombe cya Super Cup y’uyu mwaka.

Al Ahly yafunguye amazamu ku munota wa 57, ku gitego cyatsinzwe na Mohamed Sherif  wateye ishoti rikomeye n’akaguiru k’imoso, umupira uruhukira mu rushundura.

Ku munota wa 82’ Salah Mohsen wari winjiye mu kibuga asimbura, yatsinze igitego cya kabiri nyuma yo gucenga umunyezamu wa Berkane, ashyira umupira mu izamu.

Umukino warangiye Al Ahly yegukanye intsinzi y’ibitego 2-0, ihita yegukana igikombe cya Karindwi cya Super Cup mu mateka.

Al Ahly yabaye ikipe ya mbere muri Afurika yegukanye ibikombe birindwi bya Super Cup ndetse n’ibikombe 9 bya Champions League.

Kibaye igikombe cya kabiri gikomeye muri Afurika Umutoza Pito Mosimane ahesheje Al Ahly kuva yayigeramo, nyuma yo kubahesha CAF Champions League umwaka ushize.

Al Ahly yegukanye CAF Champions League umwaka ushize, mu gihe RS Berkane yari yegukanye Confederations Cup.

Al Ahly yegukanye igikombe cya Super Cup ku nshuro ya Karindwi

Byari ibyishimo byinshi ku ikipe ya Al Ahly nyuma yo gutsinda Berkane

Perezida wa CAF Dr.Patrice Motsepe ashimira abakinnyi ba Al Ahly

Perezida wa CAF ashimira umutoza Pito wa Al Ahly





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND