Kigali

NBA: Umufana wa Philadelphia wamennye injugu kuri Russell yaciwe ku kibuga burundu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/05/2021 13:20
0


Ikipe ya Philadelphia 76ers yasabye imbabazi Russell Westbrook n’ikipe ye akinira ya Washington Wizards, nyuma y'uko umufana wayo agaragaje imyitwarire mibi, akamena injugu kuri uyu mukinnyi, nawe bamuhana bihanukiriye, bamuca ku kibuga cyabo, bamwihaniza kutazahagaruka n’inshuro ya rimwe.



Mu mukino wa kamarampaka (PlayOffs) muri shampiyona ikunzwe kurusha izindi ku Isi muri Basketball, NBA, wahuje Washington Wizards na Philadelphia 76ers, wabereyemo agashya nyuma y'uko umukinnyi wa Washington, Russell agize imvune mu gace ka Kane agasohorwa mu kibuga ajyanwa mu cyumba cya wenyine, umufana wa Philadelphia arahamusanga amumenaho injugu, birasakuza bakiranurwa n’abashinzwe umutekano.

Russell wari warakajwe cyane n’igikorwa yakorewe, yasabwe n’abashinzwe umutekano aho ku kibuga gutuza bakagaragaza uwo mufana w’ikinyabupfura gicye. Nyuma y’uyu mukino warangiye ku ntsinzi ya Philadeiphia y’amanota 120-95, byanatumye yuzuza imikino ibiri y’intsinzi kuri iyi kipe, yanditse ubutumwa busabira imbabazi ibyabaye bikozwe n’umufana wabo.

Yagize it”Dusabye imbabazi Russell Westbrook n’ikipe ya Washington Wizards ku gikorwa cy’ikinyabupfura gicye cyabereye ku kibuga cyacu, Ntabwo byemewe muri Siporo yacu ndetse no ku kibuga cyacu”. 

Nyuma yo gusaba imbabazi, Philadelphia yatangaje ko yamaze guhagarika itike y’uyu mufana imwemerera kwinjira ku kibuga, ndetse bavuga ko bamuciye burundu ku kibuga cyabo.

Abayobozi b’amakipe ndetse n’abakinnyi basabye abayobozi ba NBA gushyiraho uburyo bwo kurinda abakinnyi guhura n’abafana ku kibuga, kuko mu gihe umukino uba uri gukinwa bashobora kubagirira nabi bikabije.

Russell yari yarakaye cyane nyuma yo kumenwaho injugu n'umufana wa Philadelphia

Abashinzwe umutekano bahagobotse baratabara

Russell ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini Washington Wizzard






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND