RFL
Kigali

Byari bihebuje! Imbamutima za Marcus Rashford waganiriye na Barack Obama

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/05/2021 11:13
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza na Manchester United, Marcus Rashford yagiranye ikiganiro n'uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama kijyanye n'uburyo urubyiruko rushobora gukora impinduka mu muryango mugari (sosiyete).



Rashford, w'imyaka 23, mu mwaka ushize yayoboye igikorwa cy'ubukangurambaga bwo gutuma abana b'abakene babona icyo kurya mu gihe cy'icyorezo cya coronavirus, bituma ahabwa icyubahiro kizwi nka MBE.

Yanashinze uburyo bwo gusoma ibitabo bwo gutuma abana b'abakene bashobora kurushaho gusoma.

Avuga ku kiganiro bagiranye, Obama yagize ati: "Urubyiruko rwinshi mpura narwo, rurimo na Marcus ruri imbere y'aho njye nari ndi igihe nari mfite imyaka 23". "Baba barimo gukora impinduka no gutanga urugero rwiza aho batuye".

Obama, w'imyaka 59, na Rashford baganiriye mu buryo bw’amashusho (videwo) bw'iyakure, banavuga ku byo bahuriyeho banyuzemo mu buzima bwabo, birimo no kuba bombi bararezwe n'umubyeyi w'umugore gusa.

Rashford, wari wicaye mu gikoni cye, yavuze ko byari bihebuje kandi birenze kwiyumvisha igihe yavuganaga n'uwo wabaye Perezida wa 44 wa Amerika. Yongeyeho ati: "Ariko, ako kanya, yahise atuma numva mwisanzuyeho".

"Bidatinze nahise mbona isano y'ukuntu ibyo twaciyemo turi abana byagize uruhare mu gutuma habaho aba bagabo mubona uyu munsi, ibibazo, ingorane n'ibindi byose".

"Mu by'ukuri naryohewe na buri munota wose w'ikiganiro. Iyo Perezida Obama arimo kuvuga, icyo uba ushaka gukora gusa ni ugutega amatwi".

Rashford ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yitegura irushanwa ry’u Burayi, EURO2021, iteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha.

Rashford yanyuzwe n'ikiganiro yagiranye na Obama ku ruhare rw'urubyiruko mu kuzana impinduka muri Sosiyete

Rashford ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini Manchester United





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND