RFL
Kigali

Miss Global Beauty Rwanda: Hatangajwe 11 bagize Akanama Nkemurampaka barimo Nicole uri mu ndirimbo ya Lady Gaga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/05/2021 15:33
9


Abategura irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021 bamaze gutangaza Akanama Nkemurampaka k’abantu 11 barimo umusore n’inkumi, bazifashishwa mu byiciro bitandukanye by’iri rushanwa kugeza hamenyekanye abakobwa batatu bazaserukira u Rwanda mu marushanwa atatu Mpuzamahanga.



Akanama Nkemurampaka katangajwe kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021, kagizwe n’abanyamideli, abitabiriye amarushanwa mpuzamahanga akomeye ku Isi n’abandi barimo umuhanzikazi wo mu Burundi unafite amakamba atandukanye yakuye mu marushanwa akomeye.

Akanama kagizwe na Andreja Chiche ukomoka muri Macedonia uzatoranya Miss Global Beauty Rwanda Photogenic 2021. Ni gafotozi wihariye, umushoramari ukunda no gukorera ubukerarugendo ahantu hatandukanye.

Nicole Docee ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azifashishwa mu gice cyo guhitamo umukobwa ufite impano kurusha abandi. Uyu mukobwa yagaragaye mu ndirimbo yitwa ‘911’ y’umuhanzikazi uri mu bakomeye ku Isi, Lady Gaga.

Iyi ndirimbo ‘911’ y’iminota 04 n’amasegonda 42’ iri kuri Album ya Gatandatu ya Lady Gaga yise ‘Chromatica (2020)’. Yanditswe na Lady Gaga afatanyije na Justin Tranter, BloodPop na Madeon.

Hari kandi Melanie Gassner akomoka muri Australia, uzifashishwa muri ‘Talent Competition’. Uyu mukobwa yatsindiye imidali myinshi ku rwego rw’Isi irimo nk’iya European Vaulting Squad Champ 10&14, ndetse yabaye uwa 19 muri Miss Earth Austria.

Umuhanzikazi Laure Irene Uwimana wo mu Burundi ukoresha izina rya Iry Tina nawe yashyizwe mu bakemurampaka. Azifashishwa mu gice cyo kugaragaza impano.

Uyu mukobwa yitabiriye Miss Globe Africa 2020, yegukanye Miss Globe Burundi 2020, Miss Planet int Burundi 2019 na Miss Freindship int Burundi 2019.

Hari kandi Chelsea Fernandez wo muri Philipines witabiriye Miss Bikini Philippines 2020 akegukana ikamba rya Miss Gandang Contesera Queen 2020 n’ikamba rya Miss Earth Water Philipines 2019.

Titania Matekuolava wo muri New Zealand, Anastasia Lebediuk [Russia], Andre Luna [Peru], Bianca Paduraru [Romania] watsindiye amarushanwa mpuzamahanga abiri uzaba ari mu bagize akanama nkemurampaka ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Dr. Tejaswini Manogna witabiriye Miss Earth Indi 2019 na Barbara Reis witabiriye Miss Supranational agatsindira amakamba atandukanye akaboneka no mu 10 ba mbere muri Miss Supranational ku rwego rw’Isi ahagarariye Brazil.

Tariki 01 Kamena 2021, hazamenyekana abatsindiye ibihembo (Awards) bitandukanye muri iri rushanwa.

Tariki 03 Kamena 2021, hazaba umuhango wo kwerekana impano hagati y’abakobwa (Talent Competition). Hazifashishwa abakemurampaka batatu.

Tariki 05 Kamena 2021, hazaba umuhango wo kwiyerekana mu makunzu maremare (Long gown Competition). Aha hazifashishiwa abakemurampaka batatu ari nabo bazakora muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa.

Ni mu gihe tariki 08 Kamena 2021, hazatoranywa abakobwa bazakomeza mu cyindi cyiciro. Mu cyiciro cyo guhitamo umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Global Beauty Rwanda Photogenic] hazifashishwa umwe mu bakemurampaka.

Ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa hazifashishwa abakemurampaka batanu. Bivuze ko abakemurampaka bazifashishwa muri iri rushanwa ari 11.

Abakobwa 33 bahataniye ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda 2021 barimo Mukamwiza Yvette wegukanye ikamba rya Miss Career Africa mu 2019, Shema Hortense wabaye igisonga cya mbere cya Miss Nation yabereye mu Mujyi wa Dubai, ariko ryabaye hifashishijwe internet kubera icyorezo cya Covid-19.

Mugabe Sheilla, Dushyirehamwe Anne Marie, Dorinema Queen, Teta Cynthia na Uwimana Clementine bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

Hari kandi Uwase Aisha witabiriye Miss Rwanda inshuro ebyiri, Miss Supranational 2019 ndetse n’irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020.

Iri rushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda kandi rihatanyemo Bayizere Diane wabaye igisonga cya mbere cya Miss w’Ishuri rya Ecole Technical Muhazi Rwanda (ETMR) ryo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu 2016.

Hari kandi umukinnyi wa filime Umutoniwase Nadia ugaragara muri filime ‘Umuturanyi’ ya Clapton Kibonge iri mu zikunzwe muri iki gihe.

KANDA HANO UKOMEZE GUTORA ABAKOBWA BARI MURI MISS GLOBAL BEAUTY RWANDA 2021

Stella Matutina wiga mu mashuri yisumbuye ayoboye abandi bakobwa mu matora yo kuri Internet


Melanie wo muri Australia

Umuhanzikazi Irene wo mu Burundi


Andreja, umusore umw rukumbi mu bagize Akanama Nkemurampaka

Nicole ugaragara mu ndirimbo '911' ya Lady Gaga ari mu bagize Akanama Nkemurampaka

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO '911' YA LADY GAGA IGARAGARAMO NICOLE URI MU KANAMA KA MISS GLOBAL BEAUTY RWANDA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Leonille2 years ago
    Ariko mujye mugerageza no guhindura Cover, Uzi ko umuntu yagira ngo inkuru ni ya yindi igarutse kubera ko amasura agarutse ari ya yandi mwakoresheje ubushize!!!!! Keretse niba abahatana ari abo batanu bonyine.
  • Barera Bobby2 years ago
    Ariko nta bandi bakobwa bari kurushanwa ko inkuru zanyu zigizwe n'amafoto amwe? Birashimishije ariko iyo mutangiza inkuru amafoto y'abo bajudges byari kuba akarusho. Gusa haraboneka impinduka, reka turindire n'umusaruro bizatanga
  • Mahoro Patty2 years ago
    Hazakongoka icyo nzi🔥🔥🔥🔥🔥🔥murakoze kuduha amakuru. Gusa muzabinyuze no kuri Television twirebere live uko bizaba bimeze
  • Mbabazi Aimée2 years ago
    Hanyuma se ibirori bizabera hehe? Muturangire tuzajye kwihera amaso mutubwire nuburyo twaguramo amatike yo kuzinjira. Kereka niba bizakorwa online kubera icyorezo cya Covid-19, ariko niba hari abazemererwa kujyayo batubwire twigurire itike hakiri kare
  • Cyuzuzo Marilyn2 years ago
    Great kabisa, dutegereje result izavamo kdi bibuke ko abanyarwanda twese tubahanze amaso. Ntibazabogame gusa, ibindi ni byiza ntacyo turabanenga kugeza ubu. Mukomereze aho
  • Anaxal2 years ago
    Ni byiza cyane, ubanza bagiye kuboneka impinduka mu marushanwa y'ubwiza hano mu Rwanda. Urebye isura y'aho bigeze wahamya ko hari ikinyuranyo mu mutegurire ya Embrace Africa Rwanda n'abandi dusanzwe tumenyereye. Twizere ko no guhitamo abatsinze bazashishoza ntibadupfunyikire amazi. Courage
  • Murekezi Francis2 years ago
    Mwaramutse, Birashimishije nubwo mwandika amakamba ngo ni atatu, ubundi ngo ni atanu. Amakuru yanyu nta wayizera 100% ubwo tuzategereza ko bambara amakamba tumenye umubare wayo. Cyakora ikiboneka nuko biteguranye ubuhanga byo nta wabishidikanyaho. Amahirwe masa ku bakandida bose.
  • Nicole2 years ago
    Ko se nta munyarwanda urimo? Ubwo amarushanwa azakorwa nta bibazo bahaye abarushanwa nk'uko bisanzwe bigenda mu yandi tumenyereye? Uko biri kose ndabona hazashya tu🔥🔥🔥, aba baje baje nta mikino. Wenda abo banyamahanga nta bintu by'amarangamutima bazazanamo.
  • Kayitesi Francine2 years ago
    Yeweeee, bya bintu birakaze! Ubanza impinduka twari dutegereje igiye kugaragarira muri aya marushanwa. Wenda iby'ikimenyane byajya byagira iherezo hagatsinda ubikwiriye kuko nibwira ko nta mukandida uziranye n'aba bagize Akanama Nkemurampaka. Reka tubitege amaso.





Inyarwanda BACKGROUND