Kigali

Kigali: Hagiye gushyirwa amagare mu bice bitandukanye buri wese azajya akoresha nta kiguzi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/05/2021 14:05
1


Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali hagiye gushyirwa amagare azorohereza abaturage gukora ingendo nta kiguzi batanze mu mezi atatu ya mbere.



Binyuze ku rukuta rwa Twitter, umujyi wa Kigali watangaje ko ku bufatanye na Guraride Rwanda, hagiye gutangizwa gahunda yo gushyira amagare mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwimakaza ikorwa ry’ingendo rirengera ibidukikije.

“Umujyi wa #Kigali ku bufatanye na @guraride_rw, watangije ubukangurambaga bwo gufasha abantu gukoresha uburyo bw’amagare mu ngendo zabo mu Mujyi, nka bumwe mu buryo bw'ubwikorezi bugamije kurengera ibidukikije kandi bugateza imbere imibereho myiza y'ababukoresha.

Hashingiwe kuri ubwo bufatanye, Gura Universal Link-Rwanda irimo irashyira ibyuma by'ibara ry'icyatsi kibisi ku mihanda imwe n'imwe yo mu Mujyi rwagati ndetse n'ihuza Gisimenti na Kimironko, akaba ariho warisanga cyangwa ukarihasiga usoje urugendo.

Aharimo gushyirwa ibyo byuma hazaba hashobora kuboneka nibura amagare atanu (5). Ayo magare azakoreshwa ku buntu mu gihe cy'amezi 3 ya mbere kandi nyuma y'icyo gihe na bwo igiciro kizaba cyoroheje.

Iki ni icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga wo gusaranganya ubwikorezi bukoreshejwe amagare kandi imihanda izakoreshwamo ubu bwoko bw'ubwikorezi izagenda yongerwa aho bishoboka hose mu turere twose tw'Umujyi”.

Amagare agiye gushyirwa mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali azakoreshwa nta kiguzi mu mezi atatu ya mbere

Guraride Rwanda ni we mufatanyabikorwa mu gikorwa cyo gushyira amagare mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maniraguha3 years ago
    Ibyobikorwa nibyizacyane,ubwose bizagendagute kugirango nomucyaro bihagere?muzashyireho nigiciro cyamafaranga kuwuba yifuza kurigura aribone



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND