RFL
Kigali

Amafoto 5 yarikoroje mu mupira w’amaguru i Burayi mu mpera z’icyumweru dusoje

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/05/2021 19:30
0


Mu mpera z’icyumweru dusoje I Burayi yasozwaga za shampiyona zitandukanye, bituma hagaragara amafoto atandukanye yuzuye imbamutima z’abakinnyi bishimiraga uduhigo besheje, bizamura amarangamutima y’ababakurikira.



Amakipe atanduknye yakoze amateka yo kwegukana ibikombe bya shampiyona z’iwabo bataherukaga, bituma abarimo Suarez bagaragaza imbamutima zazuye amarangamutima ya benshi bakunda umupira w’amaguru n’abawukurikiranira hafi ruhago.

1. Luis Suarez yarize ayo kwarika nyuma yo guhesha Atletico Madrid igikombe cya La Liga baherukaga mu myaka irindwi ishize


Atletici Madrid yegukanye La Liga nyuma yo gutsindira Real Valladolid ku kibuga cyayo ibitego 2-1, harimo igitego cya kabiri cy’intsinzi cyatsinzwe na Luis Suarez.

Nyuma y'umukino, Suarez wari uri mu marira y'ibyishimo yagize ati: "Nshimishijwe n'ukuntu Atletico yampaye agaciro ikampa amahirwe yo gukomeza kwerekana ko nshoboye gukina kuri uru rwego. Ndayishimiye kubera kungirira icyizere".

"Hari abantu benshi twagiriye ibibazo hamwe, umugore wanjye, abana banjye".

"Maze imyaka myinshi nkina umupira w'amaguru gusa uyu ni wo mwaka umuryango wanjye wababayemo cyane. Ndumva niyumva mu buryo butangaje kubera ko nigaragaje ku munsi wa nyuma w'umwaka w'imikino".

2. Lille yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Bufaransa nyuma y’imyaka 10


Byasabye gutegereza umukino wa nyuma muri shampiyona y’u Bufaransa ‘Ligue1’ kugira ngo Lille ikure amanota atatu ku kibuga cya Angers, yayihesheje kwegukana igikombe cya shampiyona baherukaga mu myaka 10 ishize.

Iki gikombe byasaga n’ikigaruriwe na Paris Saint Germain yasoje ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange irushwa inota rimwe gusa, cyishimiwe bidasanzwe n’umuryango mugari w’ikipe ya Lille by’umwihariko abakinnyi n’umutoza bakivunikiye cyane.

3. Manchester City basezeye kuri Kun Aguero nyuma yo kwegukana Premier League


Umunya-Argentina Sergio Kun Aguero yamaze gutangaza ko atazakinira Manchester City umwaka utaha, yasezeweho n’ikipe ye yafashije kwegukana Premier League y’uyu mwaka.

Mu mafoto yasakaye ku mbuga nkoranyamaga yagaragaje abakinnyi ba Manchester City bateruye Kun Aguero, bigaragara ko bishimiye igihe bamaranye bakinana muri iyi kipe.

4. Romelu Lukaku yishimiye bidasanzwe igikombe yafashije Inter Milan kwegukana


Inter Milan niyo yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Butaliyani ‘Serie A’ uyu mwaka, bigizwemo uruhare na rutahizamu Romelu Lukaku wayitsindiye ibitego 30 mu mikino 44 yakinnye.

Lukaku yagize uruhare rukomeye cyane kugira ngo Inter yisubize igitinyiro mu Butaliyani n’i Burayi, ndetse ihigika Juventus yari yarigaruriye iyi shampiyona.

5. Bayern Munich bishimiye yidasanzwe igikombe cya 9 cya Bundesliga cyikurikiranya yegukanye


Abakinnyi b’ikipe ya Bayern Munich bishimiye bidasanzwe agahigo bashyizeho mu Budage ko kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Budage ‘Bundesliga’ ku nshuro ya cyenda bikurikiranya, akaba ari ibintu bidasanzwe iyi kipe yakoze muri icyo gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND