RFL
Kigali

Hitayezu Dirigeant wayoboraga Etincelles FC yeguye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/05/2021 18:25
0


Uwari Perezida w’ikipe ya Etincelles, Hitayezu Dirigeant amaze kwandikira komite nyobozi y’iyi kipe ayimenyesha ko yeguye ku mirimo yari ashinzwe kubera izi nshingano afite kandi zitamworoheye zinamutwara umwanya munini.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gicurasi 2021, ni bwo Hitayezu yagejeje ibaruwa y’ubwegure bwe kuri komite nyobozi y’iyi kipe ndetse anabimenyesha ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu.

Aganira na InyaRwanda.com, Hitayezu yavuze ko inshingano afite zitamworoheye zituma atabona umwanya uhagije wo kwita ku ikipe yari abereye umuyobozi.

Yagize ati ”Ni byo koko namaze kwandika negura ku mwanya w’umuyobozi wa Etincelles. Impamvu yanteye kwegura ni izindi nshingano mfite zitanyorohereza kubona umwanya uhagije wo kwita ku ikipe nari nahisemo gutanga umwanya kugira ngo abweho bikwiye, nzakomeza kuyiba hafi nk’umukunzi wayo”.

Uyu muyobozi yeguye nyuma y’umusaruro mubi uyimazemo iminsi, dore ko ubu iri kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri nabwo ikaba yaratangiye nabi itsindwa na Gorilla ibitego 3-2.

Hitayezu yatorewe kuyobora Etincelles FC ku itariki ya 22 Kamena 2020 asimbuye Ruboneza Gedeon. Uwari Visi Perezida wa Etincelles, Ndorimana Emmanuel, ni we ugiye kuba ayoboye iyi kipe mu nzibacyuho mu gihe hagitegerejwe gutora umuhobozi mushya.

Etincelles iri mu makipe umunani ari guhatana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND