RFL
Kigali

Igisobanuro cy’amarira ya Suarez wahesheje Atletico Madrid igikombe cya Shampiona nyuma y’imyaka 7

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/05/2021 15:02
0


Yirukanwa muri FC Barcelona yarize ayo kwarika avanze n’intimba, nyuma yo guhesha Atletico Madrid igikombe cya shampiyona ya La Liga nyuma y’imyaka irindwi ikirukaho ariko yarakibuze, yongeye kugaragara arira cyane ndetse yigunze. Amarira ya Luis Suarez afatwa nk’intwari i Madrid asobanuye iki?.



Muri Nzeri 2020, ni bwo FC Barcelona yarekuye Luis Suarez wari uyimazemo imyaka itandatu, ahita yerekeza muri Atletico Madrid. Ku munsi we wa nyuma asezera muri FC Barcelona, mu marira menshi Suarez yafashe indangururamajwi ashimira abakinnyi babanaga ndetse n’ikipe yamuhaye amahirwe aho yagize ati: ”Ikipe yangiriye icyizere kandi bari bazi ubuzima nari mvuyemo n’amakosa nakoze.

“Uburyo najemo ntabwo bwari bworoshye, gusa umutoza n’abakinnyi bagenzi banjye banyakiriye neza. Abantu bazi inzira byanyuzemo kugira ngo ngire amahirwe yo gukinira ikipe ikomeye nka Barcelona, gusa ibi byose bigeze ku musozo ariko ndishimira ibyo twagezeho”.

Uyu mukinnyi yaranzwe n’amarira menshi muri icyo kiganiro aho yababajwe bikomeye n’uburyo yirengagijwe n’iyi kipe yakoreye byose, kugira ngo ayishakire intsinzi ariko akaba yarayisohotsemo adahawe agaciro na gacye.

Atletico Madrid yahise ifata uyu mukinnyi wari umaze kujugunywa na Barcelona, imuha icyizere n’amahirwe yo kuba umukinnyi ngenderwaho muri iyi kipe. Ntabwo amahirwe Suarez yahawe yigeze ayapfusha ubusa kubera ko yakoze uko ashoboye ngo agaragarize abatuye Isi ko n'ubwo yirengagijwe na Barcelona ariko ari umukinnyi ukomeye.

Luis Suarez yavuze ko ashimira Atletico Madrid kubera kumugirira icyizere nyuma y'uko atsinze igitego cyafashije gutesha mucyeba Real Madrid igikombe cya shampiyona ya La Liga bahataniraga, ikaba ari yo icyegukana.

Ku munota wa 67, Luis Suarez yatsindiye Atletico Madrid igitego cya kabiri cyayihesheje intsinzi imbere ya Real Valladolid, ihita inegukana igikombe cya shampiyona bwa mbere mu myaka irindwi.

Nyuma y'umukino, Suarez wari uri mu marira y'ibyishimo yagize ati: "Nshimishijwe n'ukuntu Atletico yampaye agaciro ikampa amahirwe yo gukomeza kwerekana ko nshoboye gukina kuri uru rwego. Ndayishimiye kubera kungirira icyizere".

"Hari abantu benshi twagiriye ibibazo hamwe, umugore wanjye, abana banjye. Maze imyaka myinshi nkina umupira w'amaguru gusa uyu ni wo mwaka umuryango wanjye wababayemo cyane. Ndumva niyumva mu buryo butangaje kubera ko nigaragaje ku munsi wa nyuma w'umwaka w'imikino".

Atletico yasoje umwaka w’imikino ifite amanota 86, irusha amanota abiri Real Madrid yegukanye icyo mu mwaka ushize, iyi ikaba isoje uyu mwaka nta gikombe yegukanye. Atletico yegukanye igikombe cya mbere cya shampiyona mu myaka irindwi ishize kikaba n'icya 11 yegukanye muri rusange.


Suarez yatsinze igitego cya kabiri Atletico Madrid imbere ya Valladolid bimuhesha guterura igikombe

Luis Suarez afatwa nk'intwari mu mujyi wa Madrid nyuma yo guhesha igikombe Atletico

Nyuma y'umukino wa Valladolid Suarez yararize

Atletico Madrid yegukanye igikombe cya La Liga nyuma y'imyaka irindwi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND