RFL
Kigali

Samuel Eto’o yagizwe Ambasaderi w’icyubahiro w’Akanama k’Igisirikare cya Tchad

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/05/2021 11:16
0


Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukomoka muri Cameroun, Samuel Eto’o yagizwe Ambasaderi w’icyubahiro w’Akanama ka gisirikare muri Tchad nyuma yuko byemejwe na nyakwigendera Idriss Itno Deby wayoboraga iki gihugu.



Icyemezo cyo gushyira Eto’o muri uyu mwanya cyafashwe na Idriss Deby wayoboye iki gihugu igihe kirekire aza kugwa ku rugamba muri Mata 2021.

Umunhungu we Mahamat Idriss Deby uyoboye akanama ka gisirikare, niwe wasinye ku iteka rigira Eto’o Ambasaderi w’Akanama ka gisirikare muri Tchad tariki ya 25 Gicurasi 2021.

Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi micye uyu munyabigwi agiranye ibiganiro na Idriss Deby ku bufatanye mu iterambere rya siporo muri icyo gihugu aheruka gusura.

Uyu mwanya Eto’o yahawe ukunze gutangwa na za Guverinoma ku bantu runaka akenshi b’ibyamamare cyangwa bavuga rikijyana mu bintu runaka, hagamijwe kubiteza imbere cyangwa kubimenyekanisha.

Eto’o w’imyaka 40 y’amavuko, yakiniye amakipe akomeye i Burayi arimo FC Barcelona, Inter Milan, Chelsea na Real Madrid, afasha amakipe yakiniye kwegukana ibikombe bitandukanye birimo na UEFA Champions League, uyu mukinnyi kandi yatowe nk’umukinnyi mwiza muri Afurika inshuro enye.

Eto’o yaherukaga kugirwa Ambasaderi wa Qatar mu gutegura igikombe cy’Isi kizabera muri icyo gihugu mu 2022, kuri ubu agenda afasha ibihugu bitandukanye byo muri Afurika mu iterambere ry’umupira w’amaguru.

Eto'o yagizwe Ambasaderi w'icyubahiro w'Igisirikare cya Tchad

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND