RFL
Kigali

Inama y’igitaraganya ya Komite ya Kiyovu Sport ishobora gusiga bamwe mu batoza n’abakinnyi birukanwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/05/2021 16:43
1


Nyuma yuko Rutsiro FC ishyize iherezo ku nzozi za Kiyovu Sport zo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka, hari abashobora kubigenderamo barimo bamwe mu bakinnyi n’abatoza b’iyi kipe bamaze igihe batungwa agatoki ko gukurura umwuka mubi mu ikipe.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021, Perezida wa Kiyovu Sport Mvukiyehe Juvenal yatumije inama yahuriyemo n’abakinnyi, abatoza, Umunyamabanga mukuru w’iyi kipe ndetse na bamwe mu bagize komite nyobozi y’ikipe, mu rwego rwo gufata imyanzuro ikakaye ishobora gusiga bamwe basohotse muri iyi kipe.

Amakuru ava mu bari hafi y’iyi kipe avuga ko iyi nama yabereye i Runda aho iyi kipe icumbitse iza gusiga bamwe mu batoza n’abakinnyi beretswe umuryango.

Biravugwa ko hari bamwe mu bakinnyi n’abatoza bafite uruhare runini mu musaruro mubi uri muri iyi kipe, ndetse ko bashobora no kwirukanwa.

Kiyovu Sports yirukanye umutoza Karekezi Olivier kubera umusaruro mucye n’imyitwarire itari myiza.

Hari n’andi mazina y’abantu bari muri komite y’iyi kipe nabo beretswe umuryango kubera kudashimwa na komite iriho.

Kiyovu Sports yahagaritse abakinnyi babiri mu byumweru bitarenze bibiri bazira imyitwarire itari myiza, harimo n’uwavuze ko iyi kipe ikoresha amarozi.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2021, nibwo Kiyovu Sport yatsinzwe na Rutsiro FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa nyuma w’amatsinda ihita ibura itike yo kujya mu makipe ahatanira igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Uyu musaruro wakuruye umwuka mubi muri Kiyovu Sport n’ubundi itari imeze neza kubera amakuru yayivugwagamo.

Nyuma yo gutsindwa na Rutsiro FC Kiyovu Sport yagiye mu makipe 8 agomba guhatana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Perezida Juvenal wa Kiyovu Sport yababajwe cyane n'umusaruro w'iyi kipe

Bamwe mu bakinnyi n'abatoza bashobora kwirukanwa
     

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukundo2 years ago
    birukane kimeny





Inyarwanda BACKGROUND