RFL
Kigali

Justin Nsengimana uherutse gusohora indirimbo yise ‘Ntimuzazima’ yafashe gahunda yo gukora indirimbo ziri mu ndimi z’amahanga

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:18/05/2021 16:56
0


Justin Nsengimana umuhanzi usanzwe aririmba indirimbo zihumuriza abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatangarije INYARWANDA ko agiye gutangira gukora indirimbo zihimbitse mu ndimi z’amahanga kugira ngo afashe urubyiruko rw’u Rwanda kumva neza amateka y’igihugu cyarwo.



Justin Nsengimana aherutse gusohora indirimbo yise Ntimusazima yiganjemo ubutumwa bugaragaza uruhare rw’ibihugu by’amahanga muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ndetse anagaragaza ko bamwe muribo bagifite ingengabitekerezo iganisha kuri Jenocide ahabi u Rwanda rwigeze rugera mu matekagusa ngo ntazatuma bakomeza gahunda zabo.Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aherutse gushyira hanze akayita ‘Ntimuzazima’ yavuze ko Kwibuka bitazigera bihagarara ndetse n’Abanyarwanda batazigera bibagirwa amateka mabi baciyemo agashimangira ko Abazize Jenocide batazigera bazima.

Uretse iyi ndirimbo yise 'Ntimuzazima', Justin yahimbye n’indi ndirimbo yise ’Muvandimwe’ irimo ubutumwa bwanditswe n’umuntu wandikiye umuvandimwe urupapuro akarushyira mu rurabo mu gihe yajyaga kumwibuka. Justin yavuze ko abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze kwiyongera ariko ngo nk’UmunyaRwanda nta mpamvu yo guhagarara.

Uyu musore yagize ati ”Abapfobya Jenoside bari kwiyongera ariko natwe nk’urubyiruko rw’u Rwanda dukwiriye kumenya ubundi buryo bwo kubahashya neza kandi bakumva ko tudateze kubareka. Ubu rero ngiye gutangira guhimba indirimbo ziri mu ndimi z’amahanga kugira ngo n’urubyiruko rwacu ruri hanze rugire amahirwe yo gukomeza kumenya neza amateka y’igihugu cyabo”.

UMVA HANO NTIMUZAZIMA YA JUSTIN NSENGIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND