RFL
Kigali

“Bambwira ko nseka neza”: Yvette wegukanye ikamba rya Miss Career Africa 2019 agashora mu buhinzi, yavuze icyamuteye kujya guhatana muri Miss Global Beauty Rwanda

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:18/05/2021 11:36
0


Miss Yvette Mukamwiza wegukanye ikamba rya Miss Career Africa 2019, akayabo yabonye akagashora mu buhinzi, yavuze icyamuteye kujya guhatana muri Miss Global Beauty Rwanda. Aramutse ahagarariye u Rwanda yavuze ko yagaragaza ko umuco w’abanyarwanda 'ariwo utugize' ndetse akerana ko abari b'abanyarwanda bashoboye.




Yvette Mukamwiza ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Careee Africa 2019

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyeshuri mu mwaka wa nyuma muri IPRC Ngoma, akaba yiga ibijyanye n’ikoranabuhanga, ni we wegukanye ikamba rya Miss Career Africa 2019. Muri iri rushwa yabonye amakamba abiri kuko yanatwaye irya Miss Technologie akaba yari afite umushinga we wari ujyane n’ikoranabuhanga.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda TV, yavuze icyamuteye kujya guhatana muri Miss Global Beauty Rwanda iri rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere mu rwa gasabo. Yagize ati” (……) Icya mbere cyo riragutse riri ku rwego rw’isi. Narirebye ndavuga se uwakwiyizera nkiyumvamo ko ndi mwiza! Nyuma yo kubona ko ndi mwiza nkumva ko nahagararira igihugu cyanjye ndavuga nti nshobora kuba nshoboye ko igihugu cyantumpa hanze nkagihagararira".


Yavuze ko aramutse agize amahirwe yo guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa yagaragaza ko aho iterambere ry'umukobwa rigeze ndetse n'umuco.

Yakoje agira ati “Rero impamvu nyamukuru yatumye nza muri iri rushwanwa ni uko ryo rishingiye ku bwiza ikindi ni uko numva ko icyahesha ishema igihugu numva bantumpa kuko nyine mba numva nabishobora”.

Duhereye ku byo yaravuze twamubajije Ubwiza yibonaho iyo yirebye mu ndererwamo avuga ko icyo kibazo gikomeye kugisubiza yongeraho ko iyo wirebye ukimenya wirata nk'uko abanyarwanda bakunze kubivuga, icyakora ahitamo kutubwira ibyiza afite abamubona bamubwira. 

Yagize ati ”Abantu bajya kukwita ikintu hari ibyo babonye (……)Ikintu bahurizaho benshi abantu benshi bakunda umusatsi wanjye, ikindi bahurizaho bambwira ko nseka neza bakanambwira ko nyine nteye mu buryo nabasha kwitabira aya marushanwa y’ubwiza”.


Yashimangiye ko ikiri mu bya mbere byamuteye imbaraga zo kwitabira iri rushanwa ari uko yifuza guhagararira igihugu kuko abakobwa beza bo bahari banshi kandi bamuruta.

Miss Global Beauty Rwanda ifite ubushobozi bwo kuzohereza abakobwa batatu mu marushanwa akomeye ku isi bagahagararira u Rwanda. Nk’uwifuza kuba muri abo yavuze icyo azakora aramutse agize amahirwe yo kubazamo, ati ”Ndamutse ngiye guhagararira igihugu muri iri rushnwa icya mbere nagaragaza ni ubunyarwanda. Nagaragaza aho umugore amaze kugera mu gihugu cyacu cy’u Rwanda. Agaciro umukobwa umutegarugori n’umwari bafite mu gihugu, ikindi nagaragaza n’ibintu bijyanye n’umuco”.


Miliyoni 5 Frw yahembwe muri Miss Career Africa yadutangarije ko yayashoye mu buhinzi burimo ikoranabuhanga, ahinga imboga, imbuto n’ibindi biribwa. Umusaruro wa mbere w’imboga yahinze yawubonye muri Gicurasi. Yavuze ko niyegukana iri rushanwa ahatanyemo bizafasha imishinga akora.


REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NAWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND