RFL
Kigali

Niyonsaba Bienvenue yatandukanye burundu na APR BBC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/05/2021 15:15
0


Uwahoze ari kapiteni w’ikipe ya APR BBC, Niyonsaba Bienvenue yamaze gusezera burundu kuri iyi kipe yari amazemo imyaka ibiri, ashinja kutamuha agaciro akwiye.



Anyuze ku mbuga nkoranyambaga, Bienvenue yatangaje ko yamaze gutandukana na APR BBC, ayishimira ibyo yagezeho mu myaka ibiri yari ayimazemo ndetse anayifuriza amahirwe masa mu mwaka w’imikino ugiye gutangira.

Yagize ati“Ntewe ishema no kubashimira (APR BBC) ku bw’urukundo mwangaragarije ndetse n’ubwitanginge twakoresheje mu myaka yose twabanye, mu by’ukuri nishimiye buri bihe twanyuzemo njye na bagenzi banjye twakinanye, haba mu byo kongera ubumenyi n’ubunararibonye kuri uyu mukino.

“Icyo nshaka kuvuga ni ukubashimira mwa Ntare mwe, kandi amahirwe masa muri uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira, Njye si mpari”.

Uyu mukinnyi aherutse kwandika ubutumwa kuri Whatsapp ye agaragaza ko kubera kdahabwa agaciro n’ikipe ya APR BBC agiye gushaka ahandi ho kwerekeza.

Icyo gihe yavuze ko iyo uri ahantu ugakora ariko ntuhabwe agaciro cyangwa ibyo ukora ntibihabwe agaciro, igisigaye kuba ari ugushaka ahandi ho kwerekeza uzahabwa agaciro.

Niyonsaba yageze muri APR BBC mu 2019 avuye muri RP-IPRC Huye. Mu mwaka wa mbere yahise aba myugariro mwiza ndetse anatoranywa mu ikipe y’umwaka w’imikino wa 2018-2019.

Bienvenue yamaze gusezera burundu muri APR BBC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND