RFL
Kigali

Imbamutima za Rwatubyaye Abdul ugiye gukina Europa League bwa mbere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/05/2021 12:35
0


Myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya KF Shkupi yo muri Macedonia, yagaragaje ko yishimiye cyane kuba azagaragara mu irushanwa rikomeye i Burayi rya Europa League umwaka utaha, nyuma yuko ikipe ye isoje shampiyona iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Shkendija yegukanye igikombe.



FK Shkupi yabigezeho nyuma yo kunganya na Shkëndija yegukanye igikombe igitego 1-1, igira amanota 59 isoza ku mwanya wa kabiri. Uyu mwanya wemerera FK Shkupi kuzitabira amajonjora y’irushanwa rya Europa League rya 2021/22, mu gihe Shkëndija yo izakina amajonjora ya Champions League.

Anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Rwatubyaye Abdul yagaragaje ko yishimiye kuba agiye gukina Europa League nubwo batatwaye igikombe. Yagize ati” Nubwo tutegukanye igikombe cya shampiyona, ariko dusoje neza umwaka w’imikino kuko twabaye aba kabiri tubona itike yo kuzakina amajonjora ya Europa League”.

Rwatubyaye yageze muri FK Shkupi muri Mutarama 2021, avuye muri Colorado Rapids yo muri Amerika. Uyu mukinnyi wakiniye APR FC na Rayon Sports, yasinye amasezerano y’umwaka umwe n'amezi atandatu muri FK Shkupi.

Rwatubyaye yasinye amasezerano y'umwaka n'amezi 6 muri FK Shkupi

Rwatubyaye yakiniye Cororado yo muri Amerika





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND