RFL
Kigali

Irene Uwoya Oprah hamenyekanye umuhanzi yasimbuje Ndikumana Amad Katauti wakiniye Amavubi-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:15/05/2021 11:40
0


Umukinyi wa Filime akaba n’icyamamare cyane muri Tanzania, Irene Uwoya wamenyekanye nka Oprah, wahoze ari umugore wa Nyakwigendera Ndikumana Amad Katauti wari umutoza wungirije wa Rayon Sports akaba yaranabaye umukinnyi, myugariro kabuhariwe mu ikipe y’Amavubi, amakuru aravuga ko yaba ari mu rukundo n’umuhanzi Chozen Blood wo muri Uganda.



Irene Uwoya ni umwe kandi mu byamamarekazi bivugisha imbuga nkoranyambaga nka Instagram aho ari mu bakurikirwa cyane, amaze kugira abantu basaga Miliyoni 5 bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.


Amakuru ari kuvugwa muri Uganda, nk’ayanyuze kuri Nextmediauganda, atangaza ko uyu mugore wahoze ari uwa Katauti, ari mu rukundo n’umuhanzi Chozen Blood nk’uko nawe yabihamirije iki gitangazamakuru. Chozen yerekeje muri Tanzania kureba Irene Uwoya Oprah aho yari afite n’imishinga yo gukorana indirimbo n’umuhanzi Mario muri Wasafi Records.


Chozen Blood bivugwa ko ari mu rukundo na Irene Uwoya

Uyu muhanzi Chozen, azwi mu ndirimbo zitandukanye nka 'Waddawa' yakoranye na Sheebah Karungi. Ubwo uyu muhanzi yagiraga isabukuru y’amavuko, Irene Uwoya yerejeke kuri Instagram ye  amwifuriza umunsi mwiza aho yagize ati: 'Isabukuru nziza mukunzi wanjye".

Umukinnyi wa Filime Irene Uwoya akunda no kugaragaza ko ari umunyamafanga ugura imodoka zihenze nko mu kwezi gushize yerekanye ko yaguze imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Sports HSE.  


Irene Uwoya yari umugore wa Nyakwigendera Ndikumana Amad Katauti






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND