Jef King washyize hanze inrimbo nshya yise Asante yatangaje ko, buri muhanzi akwiriye gushaka uko yagira isi nziza cyane kuruta uko yahoze binyuze mu ndirimbo zoza imitima ndetse no kumenya abababaye.Asante indirimbo nshya ya Jef King yakiriwe neza cyane ahita ateguza amashusho yayo bidatinze.
Asante ya Jef King imaze amasaha make kuri Youtube
channel ye ‘Jef King Music’, imaze kumvwa n’abantu batari bake ndetse benshi
bakaba banayishimiye binyuze mu bitkerezo bayitanze ho.Mu kiganiro na Jef King
yatangarije InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo arayikorera amashusho vuba kandi ngo
akazaba aruta ayakozwe mbere mu zindi ndirimbo z'yu musore yongeye gusaba
Abanyarwanda kumuba hafi no kumushyigikira kugira ngo akomeze gukora cyane.
Jef King
Yagize ati: “Mu by’ukuri iyi ndirimbo yakiriwe neza cyane kuburyo
byatumye ntekereza ku mashusho yayo n’uko nayanoza akazaza asa neza cyane
kuruta andi yose nakoze hambere.Abanyarwanda ndabasaba kumba hafi bakanshyigikira kandi nziko ibyiza birimbere”.
KANDA HANO WUMVE ASANTE YA JEF KING
Uyu musore aherutse gufasha imiryango 20 itishoboye
muri Tanzaniya binyuze mu mushinga we yise ‘Jef King Faundation’ aho afasha
abantu batandukanye bafite ibibazo.Jef yavuze ko umutima w’urukundo udakwiriye
kuba mubafana gusa ahubwo n’abahanzi bakwiriye gutekereza bagafasha aba babaye
ndete bakanakomeza abarwaye n’aba babaye. Uretse kuba yarafashije abo muri
Tanzania Jef King abinyujij muri Jef King Faundation ngo no mu Rwanda aritegura
kugira igikorwa ahakorera kandi ngo yizeye ko Abanyarwanda n’abandi bose baziga
ko gufasha bidakenesha.
AMAFOTO AGARAGAZA IGIKORWA CYO GUFASHA CYAKOZWE NA JEF KING FAUNDATION
Abagize Jef King Faundation Team muri Tanzania
Jef King umuhanzikazi uba uri Leta zunze ubumwe za Amerika
REBA HANO UMUHANGO WAKOZWE NA JEF KING FAUNDATION MURI TANZANIA
TANGA IGITECYEREZO