RFL
Kigali

USA: Jef King uherutse gutangiza umushinga ufasha abatishoboye yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Asante'-YUMVE+AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:14/05/2021 15:21
0


Jef King washyize hanze inrimbo nshya yise Asante yatangaje ko, buri muhanzi akwiriye gushaka uko yagira isi nziza cyane kuruta uko yahoze binyuze mu ndirimbo zoza imitima ndetse no kumenya abababaye.Asante indirimbo nshya ya Jef King yakiriwe neza cyane ahita ateguza amashusho yayo bidatinze.



Asante ya Jef King imaze amasaha make kuri Youtube channel ye ‘Jef King Music’, imaze kumvwa n’abantu batari bake ndetse benshi bakaba banayishimiye binyuze mu bitkerezo bayitanze ho.Mu kiganiro na Jef King yatangarije InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo arayikorera amashusho vuba kandi ngo akazaba aruta ayakozwe mbere mu zindi ndirimbo z'yu musore yongeye gusaba Abanyarwanda kumuba hafi no kumushyigikira kugira ngo akomeze gukora cyane.

Jef King 

Yagize ati: “Mu by’ukuri iyi ndirimbo yakiriwe neza cyane kuburyo byatumye ntekereza ku mashusho yayo n’uko nayanoza akazaza asa neza cyane kuruta andi yose nakoze hambere.Abanyarwanda ndabasaba kumba hafi  bakanshyigikira kandi nziko ibyiza birimbere”.

KANDA HANO WUMVE ASANTE YA JEF KING

Uyu musore aherutse gufasha imiryango 20 itishoboye muri Tanzaniya binyuze mu mushinga we yise ‘Jef King Faundation’ aho afasha abantu batandukanye bafite ibibazo.Jef yavuze ko umutima w’urukundo udakwiriye kuba mubafana gusa ahubwo n’abahanzi bakwiriye gutekereza bagafasha aba babaye ndete bakanakomeza abarwaye n’aba babaye. Uretse kuba yarafashije abo muri Tanzania Jef King abinyujij muri Jef King Faundation ngo no mu Rwanda aritegura kugira igikorwa ahakorera kandi ngo yizeye ko Abanyarwanda n’abandi bose baziga ko gufasha bidakenesha.

AMAFOTO AGARAGAZA  IGIKORWA CYO GUFASHA CYAKOZWE NA JEF KING FAUNDATION





Abagize Jef King Faundation Team muri Tanzania





Jef King umuhanzikazi uba uri Leta zunze ubumwe za Amerika

REBA HANO UMUHANGO WAKOZWE NA JEF KING FAUNDATION MURI TANZANIA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND