RFL
Kigali

MINISPORTS yakomoreye abafana kwinjira ku mikino ya BAL, menya ibisabwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/05/2021 10:39
0


Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS’ yakomoreye abafana kwinjira muri Kigali Arena ku mikino ya Basketball Africa League ‘BAL’ iteganyijwe gutangira ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi, ariko hakurikizwa amabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021, ni bwo Minisiteri ya siporo yatangaje ku mugaragaro ko abafana bemerewe kwinjira ku mikino ya BAL ndetse n’amatike akaba yaratangiye gucuruzwa.

Binyuze ku rukuta rwayo MINISPORTS yagize iti ”Abafana bazaba bemewe kuza kureba iri rushanwa ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda #COVID19. Uzagura itike wese agomba kuba yamaze kwipimisha, hari ukwambara agapfukamunwa ndetse hazagaragazwa ahemerewe kwicarwa”.

IBISABWA KUGIRA NGO UMUFANA YEMERERWE KWINJIRA KU MIKINO YA BAL

Umuntu wese ushaka kureba imikino ya BAL agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

1. Kuba yaguze itike y’umukino, itike ziri gucururizwa Online, aho ziri mu byiciro bitatu, HARI IZA 5,000Frws, 7,000Frws ndetse na 10,000Frws.

2. Mbere yo kwinjira muri Kigali Arena buri muntu agomba kwipimisha COVID-19

3. Kwambara agapfukamunwa neza ndetse no guhana intera haba mbere yo kwinjira ndetse no muri Kigali Arena (Kwicara).

4. Uwemerwa kwinjira agomba kuba nta kimenyetso na kimwe cya COVI-19 agaragaza.

5. Nta kintu na kimwe wemerewe kwinjirana muri Kigali Arena kandi buri wese arashishikarizwa kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19.

Iri rushanwa rizatangizwa n’umukino wa The Hoopers na Patriots uzakinwa ku cyumweru tariki ya 16 Gicurasi saa munani z’amanywa, akaba ari nawo mukino rukumbi uteganyijwe uwo munsi.

Iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya mbere ryitabiriwe n’amakipe 12 yo muri Afurika yahize ayandi, rikaba riteganyijwe kuzasozwa tariki ya 30 Gicurasi 2021.

Abafana bemerewe kwinjira ku mikino ya BAL





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND