RFL
Kigali

RDB yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na Basketball Africa League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/05/2021 8:57
0


Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere ‘RDB’ cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka itatu n’irushanwa rya Basketball Africa League ‘BAL’ riterwa inkunga na NBA, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, hagamijwe guteza imbere Siporo n’ubukerarugendo bushingiye kuri siporo.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 nibwo hamuritswe ku mugaragaro amasezerano y’ubufatanye hagati ya RDB na BAL igiye kuba ku nshuro ya mbere kandi ikazabera mu Rwanda guhera tariki ya 16 Gicurasi kugeza tariki ya 30 Gicurasi 2021.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko iki kigo cyishimiye kuba umufatanyabikorwa wa BAL ku nshuro ya mbere igiye kubera mu Rwanda kuko bizateza imbere ubukerarugendo mu gihugu.

Yagize ati “Dutewe ishema no kuba umufatanyabikorwa wa BAL ku nshuro yayo ya mbere igiye kubera mu rugo nka Visit Rwanda. Impamvu twahisemo ko Visit Rwanda iba umufatanyabikorwa wa BAL ni uko mbere ya byose, mu myaka 10 ishize Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guteza imbere ibikorwa n’amarushanwa atandukanye hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo.

“Uyu munsi ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, tugamije guteza imbere siporo n’ubukerarugendo bushingiye kuri siporo. Siporo ni bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo kuzana ba mukerarugendo mu gihugu, atari abakinnyi gusa baje gukina, ahubwo abafana n’abandi bagize amakipe. Uyu munsi twiteze abasaga 1000 bazaza mu Rwanda muri BAL”.

Akamanzi yavuze kandi ko abanyabugeni n’abanyabukorikori b’Abanyarwanda bazahabwa umwanya wo kwerekana ibikorwa byabo ku bazitabira irushanwa rya BAL.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko nubwo byari bigoye gutegura iri rushanwa muri ibi bihe bya COVID-19, ariko ku bufatanye bw’inzego zitandukanye byashobotse.

Yagize ati “Ntabwo byari byoroshye ariko byasabye imbaraga n’ubwitange kuri buri muntu wese wabigizemo uruhare, byaba ku ruhande rwa BAL, byaba ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda no ku ruhande rwa za federasiyo”.

Binyuze ku rukuta rwayo rwa Twitter, Minisitiri Munyangaju yagize ati"Kwakira BAL mu Rwanda bisobanuye iki? Kwakira iri rushanwa biratanga ubutumwa ko u Rwanda rushoboye kwakira bene iyi mikino iri ku rwego rwo hejuru".

Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, yavuze ko ari ingenzi cyane kuba habayeho ubu bufatanye mbere yuko iri rushanwa ritangira.

Yagize ati “Twafashe umwanya munini twitabira kandi tuza hano mu Rwanda inshuro nyinshi, kandi kuba hano uyu munsi twiteguye gutangiza iri rushanwa ry’amateka rya Basketball Africa League, mu buryo bwinshi, birihariye.

“Ibi bihuye n’ibyo twari tumaze imyaka myinshi turimo, twahereye mu bakiri bato tugamije kuzamura umukino kandi duha amahirwe abakinnyi ngo bigaragaze”.

Iri rushanwa rizabera muri Kigali Arena guhera ku Cymweru tariki ya 16 Gicurasi, rizitabirwa n’amakipe 12 yo muri Afurika yabiharaniye, akaba agabanyijwe mu matsinda atatu y’amakipe ane. Muri iri rushanwa u Rwanda ruhagarariwe na Patriots BBC.

Tariki ya 30 Gicurasi nibwo hazamenyekana uwegukanye iki gikombe ku nshuro ya mbere.

U Rwanda rwari rusanzwe rufitanye amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

RDB yasinyanye amasezerano y'ubufatanye y'imyaka itatu na BAL

Ku Cyumweru mu Rwanda haratangira gukinwa irushanwa rya BAL ku nshuro ya mbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND