RFL
Kigali

Zidane ati iki ku hazaza he muri Real Madrid ishobora gusoza umwaka nta gikombe na kimwe?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/05/2021 7:19
0


Real Madrid ifite umukino ukomeye kandi w’ingenzi mu ijoro ryo kuri uyu wa kane iza gukinamo na Granada muri shampiyona ya Espagne izwi nka ‘La Liga’, gusa ibibazo bibaza ku hazaza h’umutoza Zinedine Zidane muri Real Madrid bikomeje kwiyongera uko bukeye n’uko bwije.



Numa yuko Barcelona itakaje amanota ku mukino wa Levante ubwo banganyaga ibitego 3-3, Atletico Madrid igatsinda Sociedad 2-1, kuruse y’igikombe yagiye hagati y’amakipe yo mu mujyi wa Madrid mu mikino itatu isigaye kuri Real, ikaba ibiri kuri Atletico.

Hirengagijwe ibishobora kuba ku gikombe cya shampiyona muri Espagne uyu mwaka, Zidane yabajijwe ahazaza he muri Real Madrid ishobora gusoza umwaka nta gikombe na kimwe yegukanye, agira ati:

“Aka kanya sindi gutekereza ku hazaza hanjye, icyo nshyize imbere kurusha ibindi ni imikino itatu dusigaje gukina muri shampiyona”.

Ntabwo Zidane ashaka guhishura ukuri kwe ku hazaza he muri Real Madrid kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku bakinnyi bari mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Buri munsi hasohoka amakuru avuga ko Zidane azasohoka muri Real Madrid ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye, yatwara igikombe cya shampiyona cyangwa atagitwara.

Ntacyo Real Madrid iratangaza ku bijyanye n’umutoza Zidane ndetse n’abakinnyi bashobora gusohoka muri iyi kipe, mu gihe urugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona rugeze mu mahina, byitezwe ko ubwo shampiyona izaba isojwe hazamenyekana byinshi.

Zidane yubatse ibigwi n’amateka muri Real Madrid byatumye yigarurira imitima y’abafana b’iyi kipe y’ubukombe ku Isi, ndetse bakaba bategereje umwanzuro we ubwo shampiyona izaba irangiye, niba azakomezanya nayo cyangwa azasezera hagashakwa umutoza mushya.

Biravugwa ko Zidane azasohoka muri Real Madrid ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye

Zidane yaciye agahigo ku Isi ko kwegukana ibikombe bitatu bya Champions League yikurikiranya muri Real Madrid





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND