Rutahizamu w’umunya-Brazil ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Neymar Jr yatangaje ko nubwo yakinanye na Messi igihe kirekire, yifuza gukinana na Cristiano Ronaldo ufatwa nka nimero ya mbere muri rugago kuri ubu, mu ikipe imwe.
Uyu mukinnyi ukunda kwisubiraho ku byemezo ajya afata, yari aherutse gutangaza ko yifuza kongera gukinana na Messi, gusa kuri iyi nshuro yatunguye benshi avuga ko yifuza gukinana na Cristiano Ronaldo mu ikipe imwe.
Neymar uherutse kongera amasezerano y’imyaka ine izageza mu 2025 akinira PSG, yavuze ko mu buzima bwe bwa ruhago yifuza kuzakinana na Cristiano Ronaldo.
Ahazaza ha Cristiano mu Juventus haracyari mu rujijo kubera ko iyi mpeshyi ishobora gusiga avuye mu mujyi wa Turin nyuma yuko iyi kipe ishobora kutazagaragara muri UEFA Champions League umwaka utaha.
Aganira na GQ France, Neymar yagize ati”Ndifuza gukinana na Cristiano Ronaldo, nakinanye n’abakinnyi bakomeye batandukanye barimo Messi na Mbappe, gusa sindakinana na Cristiano’.
Ntabwo ari iyi ntego yonyine Neymar afite kuko yatangaje ko yifuza no gutwarana n’ikipe y’igihugu ya Brazil igikombe cy’Isi.
Yongeyeho ati”Ndifuza kwegukana igikombe cy’Isi, izi nizo nzozi zanjye zikomeye mfite, gusa ndifuza kwegukana buri gikombe cyose muri PSG.
“Ubu mfite imyaka 30, kandi mfite ahazaza heza muri uyu mwuga”.
Neymar yatangaje ko yifuza gukinana na Cristiano mu ikipe imwe
TANGA IGITECYEREZO