Umuhanzikazi Marie Clarisse Karasira yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ndagukunda’ yakoranye n’umugabo we Ifashabayo Dejoie Sylvain baherutse kurushinga, ifite imizi ku nkuru mpamo y’urukundo rwabo rusatira imyaka itatu y’uburyohe.
Ejo ku wa Kabiri tariki 11 Gicurasi 2021, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ateguza abafana be n’abakunzi b’umuziki indirimbo yakoranye n’umugabo we.
Ni indirimbo yavuze ko yakozwe mu buryo bwamutunguye, kuko umugabo we yamusanze muri studio amutunguye ari gukora iyi ndirimbo.
Clarisse avuga ko iyi ndirimbo yari impano yageneye umugabo we ‘ku munsi w’ubukwe bwacu’. Ngo yatunguwe n’uburyo Ifashabayo Dejoie ‘yikirije ibitero arabyibagiza, indirimbo arayimanuka ihinduka iy’amateka’.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NDAGUKUNDA’YA CLARISSE KARASIRA N’UMUGABO WE
Uyu muhanzikazi yavuze ko hari hasigaye akazi ka Producer Clement, kugira ngo ashyire ku murongo amagambo n’injyana by’iyi ndirimbo, maze ibe urw’ibutso ku muryango n’abandi bo muri Kamonyi ku bw’umutware uhakomoka wamutwaye umutima.
Clarisse avuga ko iyi ndirimbo ari iy’ikinyagihumbi. Ayisohora, kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko ‘yashibutse ku nkuru y’impano y’urukundo rwanjye na Dejoie’.
Uyu muhanzikazi yavuze ko isengesho ryabo ari uko mu buryo bumwe cyangwa ubundi iyi ndirimbo ‘Ndagukunda’ yagera ku mitima ya benshi kandi igafasha abakundana gukunda ‘bizira ikizinga’.
Clarisse yifashishije 1 Abakorinto 13:4-8 avuga ko urukundo rwihangana kandi rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa kw'abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose. Urukundo ntabwo ruzashira.”
Muri iyi ndirimbo, Clarisse Karasira aririmba avuga uburyo yaryohewe n’intango y’urukundo rwe na Dejoie kugeza ubu. Akavuga ko nta magambo yaruta kuvuga ko amukunda.
Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu bice bitandukanye byo muri Nyungwe. Yafashwe ku munsi bombi bemeranyijeho kubana nk’umugabo n’umugore.
Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Clement the Guitarist n’aho amashusho yakozwe na Faith Fefe.
Inkuru bifitanye isano: Clarisse Karasira yarushinze na Dejoie
TANGA IGITECYEREZO