Mu gitabo cy’Itangiriro 2: 24 haranditse hati “Ni cyo gituma umugabo azasiga Se na Nyina akabana n'umugore we akaramata, bakaba umuntu umwe.” Nifashishije uyu murongo wo muri Bibiliya kugira ngo umenye ko Clarisse Karasira n’umukunzi we Ifashabayo Sylvain Dejoie batangiye urugendo rushya rw’ubuzima rwabo.
Clarisse Karasira n’umukunzi we bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore mu bibi no mu byiza, bakazatandukanwa n’urupfu mu muhango bakoreye mu rusengero rwa Christian Life Assembly ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Biyemeje kubana akaramata kuva ku wa Gatandatu tariki 01 Gicurasi 2021 mu muhango bakoze bashyigikiwe n’ababyeyi babo, inshuti zabo z’akadasohoka n’abavandimwe.
Basezeranye imbere y’Imana bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abantu 20 gusa. Clarisse Karasira yahisemo umuhanzikazi Liza Kamikazi nka 'Marraine' we naho Ifashabayo Dejoie yahisemo Umurinzi w’igihango Gasore Serge nka 'Parrain' we.
Mu bantu bazwi bitabiriye ubukwe bwabo barimo umuhanzikazi Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne, Mariya Uwanjye Mukuru wa Mutamuliza Annonciata [Kamaliza] wari uhagarariye umuryango wabo.
Hari kandi umubyeyi Mama Cecile wo mu muryango w’Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye. Hon.Tito Rutaremara, Hon.Uwimana Console na Hon.Mukakalisa Jean d’Arc.
Ubukwe bwabo bwatangiye ahagana saa 10H busozwa ahagana saa 11H. Clarisse Karasira na Ifashabayo, basezeranyijwe na Pasiteri Raphael Ndahayo wo mu Itorero Christian Life Assembly, ari naho aba bombi basengera.
Ifashabayo Sylvain Dejoie yabwiye INYARWANDA ko atabona amagambo asobanura uburyo yiyumva nyuma yo kurushinga na Clarisse Karasira, avuga ko ari umunezero watashye mu mutima we.
Ati "Ibyishimo ni byinshi cyane! Umufasha wanjye ni umwe mu bakobwa biyubashye cyane rero kuba ari njye yategereje kandi akankunda bizira imbereka, ni ibintu amagambo atabasha gusobanura."
Aba bombi basezeranye imbere y’Imana, nyuma y’uko tariki 18 Gashyantare 2021, basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo.
Inkuru bifitanye isano: Clarisse Karasira yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we
Clarisse Karasira na Ifashabayo Dejoie Sylvain basezeranye imbere y'Imana, bemeranya kubana nk'umugabo n'umugore
Clarisse Karasira yakoze ubukwe n'umukunzi we aramuririmbira ku munsi w'ibyishimo basangiye
Uhereye ibumoso: Mariya Yohana, Mariya Uwanjye Mukuru w’umuhanzikazi Kamaliza, Ifashabayo Dejoie, Clarisse Karasira, Mama Cecile wo mu muryango wa Hon. Tito Rutaremara na Nyiranyamibwa Suzanne
Ifashabayo Sylvain Dejoie, umukunzi akaba n'umujyanama wa Clarisse KarasiraBarumuna b’umuhanzikazi Clarisse Karasira n’inshuti ye Magara Fabiolla na Marraine, Liza Kamikazi
Umuhanzikazi Clarisse Karasira na Marraine we, umuhanzikazi Liza Kamikazi
Nyiranyamibwa Suzanne yahaye impano y'igiseke, Clarisse Karasira warushinze
Uhereye ibumoso: Hon. Uwimana Console, Clarisse Karasira na Hon. Mukakalisa Jean d’Arc
Uhereye ibumoso: Umubyeyi uhagarariye Se wa Dejoie utakiriho, Ifashabayo Dejoie, Clarisse Karasira na Nyina wa Dejoie
Clarisse Karasira ari
kumwe na Se mu rusengero rwa Christian Life Assembly
Nyiranyamibwa Suzanne yahaye Clarisse inkangara n'inkongora, aha Ifashabayo Dejoie Ingabo
TANGA IGITECYEREZO