RFL
Kigali

Cameroon: Abakobwa 2 barimo uwamamaye nka Shakiro bakatiwe igifungo cy’imyaka 5 bacibwa n’amande $740 nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubutinganyi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:12/05/2021 13:27
0


Cameroon iri mu bihugu 33 ku Isi byashyizeho amategeko ahana abasambana bahuje ibitsina (umugabo ku mugabo cyangwa umugore ku mugore). Aba bakobwa bafunzwe bagejejwe mu rukiko kuwa 08 Gashyantare 2021 gusa bari bakomeje kuburana n'ubwo byaje kurangira bakatiwe igifungo cy'imyaka 5 n’isahabu y'amadorali 740 bose.



Njeukam Loic Midrel usanzwe ari icyamamare ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Cameroon yamamaye nka Shakiro hamwe n’undi mukobwa witwa Patricia bari gushinjwa icyaha cyo gushakana bose ari abagore ibi bizwi nk’ubutinganyi (Lesbien). 

Aba bakobwa bose bafashwe kuwa 8 Gashyantare 2021, gusa nyuma y'uko bagejejwe imbere y’urukiko bakomeje kujya batinza urubanza ndetse bikagera aho banasaba gufungurwa bakajya baburana badafunze.

Kuri iyi nshuro urubanza rwabo rurasa n'urwashyizwe ku iherezo aho bahamwe n’icyaha bakatirwa igifungu cy’imyaka 5 ndetse n’amande agera ku mafaranga y’idorrali rya America angana na $370.

Ku rundi ruhande umunyamategeko wabo ”Alice Kom” yavuze ko batanyuzwe n'ibyo urukiko rwanzuye anatangaza ko igihano bahawe ari kinini cyane binyuranye n'icyo yise ko amategeko avuga.

Alice Kom yavuzeko bazagomeza kujurira yagize ati”tuzagomeza kujurira ndetse cyane kuko iki gihano kiragaragara nkikirwanya abaryamana bahuje igitsina kurwego rukabije”.

Igihugu cya Cameron kiri mu bihugu bigera kuri 33 bifite amategeko ahana abaryamana bahuje ibitsina ndetse leta yiki gihugu itsimbaraye kuri iyi ngingo ivugako ari icyaha nk’ibindi bikakaye gusa kuruhande rw’uwunganira aba bakobwa yavuzeko abahawe igihano kinini cyane!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND