RFL
Kigali

Yagenze n’amaguru iminsi 18 agiye kureba umukino wa Yanga na Simba birangira usubitswe - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/05/2021 14:25
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya Yanga Africans bwihanganishije bunashimira umufana ukomeye w’iyi kipe witwa Mansour, wakoze urugendo rw’iminsi 18 n’amaguru aje gushyigikira iyi kipe yihebeye mu mukino yagombaga gukina na mukeba Simba SC mu mpera z’icyumweru gishize, ariko birangira usubitswe.



Umukino w’abakeba muri Tanzania ‘Karioko Derby’ uhuza Simba SC na Yanga Africans ikunda n’abenegihugu benshi wagombaga kuba ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ariko biragira usubitswe nyuma yuko hari ibitaragenze neza mu mitegurire y’uwo mukino.

Umufana w’imena wa Yanga witwa Mansour, yavuye mu ntara ya Kigoma akora urugendo rw’iminsi 18 kugira ngo agree I Dares Salaam hagombaga kubera uyu mukino.

Nyuma yuko uyu mukino usubitswe, ubuyobozi bw’iyi kipe bwamenye ko hari umukunzi wa Yanga wakoze urugendo rurerure aje kuyishyigikira ariko birangira atabonye icyo yari aje kureba, maze baramushaka, baramwihanganisha ndetse banamuha ibirango by’ikipe, bamutegera indege imusubiza mu rugo i Kigoma.Mansour kandi yahawe n'ubuyobozi bw'iyi kipe igipfunyika cy'amafaranga yo kumufasha.

Binyuze ku rukuta rwayo rwa Twitter, Yanga yagize iti”Umufana wacu Mansour nyuma yuko iyi Derby isubitswe yihanganishijwe n’ikipe ya Yanga.

“Uyu munsi yatemberejwe ahantu hatandukanye, kugera no mu biro by’ikipe biherereye ahitwa Samora, ndetse abonana n’abayobozi batandukanye b’iyi kipe”.

Ntabwo haratangazwa igihe uyu mukino uba ukurikiwe n’abatari bacye muri aka karere uzabera nyuma yo gusubikwa bitunguranye.

Mansour yagenze iminsi 18 n'amaguru agiye kureba umukino wa Yanga na Simba

Mansour yihanganishijwe n'abayobozi ba Yanga nyuma yuko uyu mukino usubitswe

Mansour yahawe ibirango by'iyi kipe mbere yo gusubira i Kigoma





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND