RFL
Kigali

Isengeri Michael Jordan yakinanye muri Kaminuza yagurishijwe akayabo mu cyamunara

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/05/2021 14:58
0


Isengeri yambawe n’umunyabigwi muri Basketball ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘NBA’, Michael Jordan ubwo yigaga muri kaminuza ya ‘North Carolina’ yaciye agahigo ko kugurishwa amafaranga menshi mu cyamunara, mu myenda yambawe n’ibyamamare nyuma ikaza gushyirwa ku isoko.



Michael Jordan yambaye iyi sengeri mu mwaka w’imikino wa 1982-1983, ubwo yakiniraga ikipe ya Kaminuza ya Carolina y’Amajyaruguru izwi nka ’Tar Heels’.

Iyi sengeri yaciye agahigo ko kugurishwa amafaranga menshi mu cyamunara yabaye tariki ya 08 Gicurasi 2021, dore ko yahise ikuraho ak’iyo yakinanye shampiyona ya 1986-87 muri Chicago Bulls yaherukaga kugurishwa Miliyoni 476.8Frw.

Uyu munyabigwi kandi mu 2020 hagurishijwe inkweto ze za Nike Air Jordan 1 yambaye mu mwaka we wa mbere muri NBA ubwo yakiniraga Chicago Bulls, aho zatanzweho miliyoni 528.57 Frw.

Jordan wakinnye muri NBA kuva mu 1984 na 2003, afatwa nk’umwami w’iyi shampiyona ya Basketball ikomeye ku Isi, akaba yaramenyekanye bwa mbere mu 1984 ubwo yatoranywagwa mu bakinnyi batatu bavuye muri kaminuza n’amashuri makuru ngo yinjire muri NBA.

Uyu munyabigwi wakiniye amakipe arimo Chicago Bulls na Washington Wizards akayubakiramo ibigwi n’amateka akomeye ahora yibukirwaho, ubu ni umwe mu batunze amafaranga menshi bakinnye uyu mukino ukundwa na benshi muri Amerika.

Isengeri Michael Jordan yakinanye muri kaminuza yaciye agahigo ko kugurishwa amafaranga menshi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND