RFL
Kigali

Perezida Kagame na Madamu Jeannette bifurije ababyeyi umunsi mwiza wabahariwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/05/2021 13:42
0

U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ababyeyi b’abagore, wizihijwe kuri iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi 2021.Ni umunsi udasanzwe mu buzima bw’umubyeyi w’umugore. Amashami yabashibutseho yifashisha imbuga nkoranyambaga n’izindi nzira bakabibutsa ko ari aba ab’agaciro kanini mu buzima bwabo.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette bifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’Isi yose kwizihiza uyu munsi. Mu butumwa bwabo bashimye ababyeyi b’abagore.

Perezida Kagame yagize ati "Umunsi mwiza w’umubyeyi w’umugore ku babyeyi b’abagore bose/ku mubyeyi w’umugore wa buri umwe. Turabishimiye."

Madamu Jeannette Kagame yavuze ati “Babyeyi, umutima unyuzwe n’ishema dukura mu kwita ku bacu, udutere kuzirikana ko ntawigira kandi ko kugira uwo uganirira, akagufasha kuruhuka atari ubugwari. Natwe twakwikunda, tukiyitaho ndetse buri wese agahinduka uwita kuri mugenzi we, aho agize intege nke.”

Inzego zitandukanye mu Rwanda zifatanyije n’Abanyarwanda n’Isi yose mu kwizihiza uyu munsi. Polisi y’u Rwanda yagaragaje amafoto ya bamwe mu bapolisi n’ababyeyi babo, babifurize umunsi mwiza wahariwe ababyeyi b’abagore ku Isi.

Polisi y'u Rwanda yifurije umunsi mwiza w'umubyeyi w'umugore ku bategarugori bose, harimo abapolisi ndetse n'abibarutse abakora uwo mwuga. Bati “Umunsi mwiza ku babyeyi bose mu Gihugu! Turashimira cyane abagore bakorera muri Polisi y’u Rwanda, n’ababyeyi b’abagore bareze abapolisi dufite ubu.”

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifurije ababyeyi umunsi mwiza wabo/Ifoto bafotowe ubwo batangizaga kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Polisi y’u Rwanda yifurije umunsi mwiza abapolisi b’ababyeyi bakorera urwo rwego n’ababyeyi b’abapolisi


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND