RFL
Kigali

Neymar yongereye amasezerano y’igihe kirekire muri PSG anazamurirwa umushahara

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/05/2021 10:51
0


Rutahizamu w’umunya-Brazil ukinira ikipe ya Paris Saint6 Germain yo mu Bufaransa, Neymar Junior, yamaze kongera amasezerano y’imyaka ine muri iyi kipe azamugeza mu mwaka w’imikino wa 2024/25, umushahara we urazamurwa ugezwa kuri miliyoni 26$ ku mwaka.



Hari hashize iminsi bivugwa ko uyu muny-Brazil ari kunugwanugwa na Barcelona yahozemo ndetse ko ashobora kuyisubiramo mu mpeshyi y’uyu mwaka, gusa Ubuyobozi bwa PSG bwabifatiye hafi kuko bwahise bumwongerera amasezerano y’imyaka ine, anazamurirwa umushahara ugezwa kuri miliyoni 26$ ku mwaka.

Nkuko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’iyi ya PSG, Neymar yafashe icyemezo cyo kongera amasezerano muri iyi kipe yifuza gutwaramo Champions League.

Neymar yageze muri PSG mu myaka iine ishize avuye muri Barcelona aciye agahigo ko kugurwa amafaranga menshi mu mateka ya ruhago ku Isi, aho yatanzweho yaguzwe miliyoni 222 z’ama-euro.

Nyuma yo kongera amasezerano, Neymar yavuze ko yishimiye kuguma muri iyi kipe kuruta uko mu myaka yashize nubwo hari ibitaragenze neza, ndetse yizeza ubuyobozi bw’ikipe n’abafana ko we na bagenzi be bazakomeza guharanira kubaha ibyishimo.

Neymar yegukanye ibikombe bitandukanye by’igihugu kuva yagera mu Bufaransa, ariko icya Champions League iyi kipe ishaka ntarabasha kucyegukana nubwo yageze ku mukino wa nyuma inshuro imwe, indi ikaviramo muri ½.

PSG isigaranye undi mukoro ukomeye wo gushaka uko bagumana Klyan Mbappe wifuzwa n’amakipe atandukanye kandi akomeye i Burayi arimo na Real Madrid.

Neymar yongereye amasezerano y'imyaka ine muri PSG

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND