RFL
Kigali

Filime 5 zirangije icyumweru zikunzwe kurusha izindi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/05/2021 9:23
0


Ukwezi kwa gatanu ni ukwezi kwaranzwe no gusohokamo filime nyinshi nziza zo mu bwoko bwose mu bihugu bikomeye aho abazikunda bashyizwe igorora bitewe n'ubwinshi bwazo.Menya filime 5 wareba zirangije iki cyumweru zikunzwe cyane.



Ku bantu bakunda filime zitandukanye yaba ari izirangira cyangwa izuruhererekane zo mu bwoko butandukanye yaba ari action,horror,thriller,adventure cyangwa izisekeje bashyizwe igorora uku kwezi kwa 5 dore ko mu byumweru 2 bishize hagiye hasohokamo filime nyinshi.

Nkuko imbuga zicuruza filime zerekana buri cyumweru filime 5 zikunzwe cyane kurusha izindi hakurikijwe izarebwe cyane,izaguzwe,izamanuwe kuri murandasi ndetse nizarebwe cyane mu mazu yerekana filime yabugenewe.aha hakaba hifashishwa imbunga nka Netflix,Amazon,Hulu,HBO Max n'izindi zikomeye zicuruza filime.

Ikinyamakuru Cinemablend hamwe na AmazonPrime Online byerekanye filime 5 zirangije icyumweru zikunzwe cyane kurusha izindi.Izo filime ni izi 5 zikurikira:

1.Mortal Kombat


Filime Mortal Kombat iri mu bwoko bw'imirwano idasanzwe (Action fantasy) ishingiye kandi kuri video game yitwa iri zina.Iyi filime ikaba yarasohotse ku itariki 23/04/2021 ikaba yarakozwe n'umuhanga kabuhariwe mu gutunganya filime witwa Simon McQuoid,abakinnyi bibirangirire barimo ni Lewis Tan,Mechad Brooke,Joe Taslim ndetse na Jessica McNamee.Mortal Kombat ikaba ariyo ikunzwe cyane kurusha izindi kugeza ubu.

2.Thunder Force


Thunder Force ni filime yakozwe na Netflix ubwayo aho yerekana ubuzima bw'inshuti 2 z'abakobwa zakuranye gusa zikaza gushwana bikomeye zikongera gushyira hamwe mu rugamba rwo kurwanya abanyarugomo bafite imbaraga zidasanzwe baba baribasiye umujyi wabo.Iyi filime nubwo irimo imirwano gusa yinganjemo n'ibisetso byinshi kuko iri mu bwoko bwa Comic-Action.Abagore 2 bakomeye muri Hollywood Melissa McCarthy na Octavia Spencer nibo bayikina bafatanije na Jason Bateman.

3.Godzilla vs Kong


Iyi filime yasohotse ku itariki 24/03/2021 ikaba ari filime yerekana inyamaswa zidasazwe zihanganye.Ni igice cya 3 cyabanjirijwe ni cyitwa Kong:Skull Island yasohotse muri 2017 igice cya 2 ni icyitwa Godzilla:King of the Monsters yasohotse muri 2019.Godzilla vs Kong ni filime yakozwe itwaye akayabo ka miliyoni 155 za madolari ikaza kwinjiza miliyoni 400 za madolari kuri Box Office.Ibyamamare nka Millie Bobby Brown niwe uyikina arikumwe na Alexander Skarsgard,Eiza Gonzalez ndete n'abandi benshi.

4.Without Remorse


Ni filime yavugishije abantu cyane na mbere yuko isohoka bitewe n'amatsiko abantu bagize bakimara kubona abayikina.Yasohotse ku itariki 30/04/2021 ikaba yarakozwe na Amazon.Iyi filime ikaba yarakinywe ishingiye ku gitabo kitwa gutya cyanditswe na Tom Clancy.umukinnyi wa filime kabuhariwe  Micheal B Jordan arikumwe n'umugore w'ikimero gihebuje Lauren London nibo bari ku isonga ryabakina Withouth Remorse iri ku mwanya wa 4 muri 5 zirangije icyumweru zikunzwe.

5.Wrath of Man


Biratangaje ko iyi filime imaze iminsi micye isohotse ariko ikaba yahise iza ku rutonde rw'izikunzwe cyane kurusha izindi.Kuba iyi filime ikinywa n'ikirangirire ku isi yose Jason Statham kiri mu bintu byatumye ihita ikundwa cyane.Guy Ritchie usanzwe uzwiho gutunganya filime nziza niwe wayiyoboye.Wrath of Man ikaba kandi ishingiye ku nkuru y'umugabo ukorana n'ibisambo kugirango yihorere ku bantu bamwiciye umwana.

Izo nizo filime 5 zirangije icyumeru cya 2 cy'ukwezi kwa 5 zikunzwe cyane kurusha izindi.Ku bantu bakunda filime bazishakisha maze bakihera ijisho.

Src:www,cinemablend.com,www.amazonprimeonline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND