RFL
Kigali

Ariane izina ry’umukobwa ukunda gusabana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/05/2021 12:57
0


Menya aho izina Ariane ryavuye nicyo risobanura.



Ariane ni izina bita umwana w’umukobwa rikaba rikomoka mu Kigereki(Greek) ku jambo Ariadne bisobanura "ikintu cyejejwe".

Bimwe mu biranga Ariane:

1.Ariane akunze kuba umukobwa w’umunyamurava ukunda gusabana kandi ukunda kwigenga. Yishimira kugira umubano uhamye ariko utazahungabanya wa mudendezo we.

2.Ni umukobwa utagira uburyarya kandi akagaragaza amarangamutima ye y’ukuri ku bantu akunda. Akunda guhora yishimye ndetse agakunda no kugaragara mu bintu by’imyidagaduro n’ibirori.

3.Ni umuntu ukunda kuba yagaragara mu mirimo ituma agaragaza uwo ari we nko gukora urwenya, uburezi, itangazamakuru n’ubukerarugendo.

Src:www.behindthename.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND