RFL
Kigali

Gisele Precious yashyize hanze indirimbo nshya 'Umusaraba' yishimiwe na benshi barimo Gaby Kamanzi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/05/2021 12:57
0


Umuramyi Gisele Precious wamenyekanye mu ndirimbo 'Imbaraga z'amasengesho' n'izindi zinyuranye zijyana benshi mu bihe byo kuramya Imana, ageze kure ategura Album ye ya kabiri aho magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo ya kabiri izaba iri kuri iyi album ahishiye abakunzi be.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Gisele Precious yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya 'Umusaraba' yayanditse mu bihe bya 'Guma mu rugo' nyuma yo gusoma ijambo ry'Imana rijyanye n'umusaraba. Ati "Indirimbo umusaraba nayanditse mu bihe bya lookdown nyuma yo gusoma Ijambo rijyana n'umusaraba. Message irimo ni iyo kwibutsa abantu imbaraga n'umusaraba wa Yesu n'agaciro kawo ku bizera Yesu".

Yavuze ko abakunzi bakwiriye kwitega izindi ndirimbo nshya mu bihe biri imbere kuko ari gukora indirimbo zo kuri Album ye ya kabiri. Ati: "Iyi ni indirimbo ya Kabiri kuri album ya kabiri ndi gukoraho urumva rero twitege n'izindi ndirimbo zizaba zigize iyi album!". Mu gushyira hanze iyi ndirimbo ye nshya, Gisele Precious yabwiye abamukurikira kuri Youtube ko yayanditse yisunze icyanditswe cyo mu 1 Abakorinto 1:18.

Iyi ndirimbo 'Umusaraba' yasohokanye n'amashusho yayo, yakiriwe neza na benshi mu bamaze kuyireba barimo na Gaby Kamanzi wavuze ko yakozwe ku mutima n'iyi ndirimbo. Yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati "Wakoze cyane mwenedata Gisele Precious ku bw'iyi ndirimbo nziza cyane yitwa Umusaraba. Iyi ndirimbo mwayisanga kuri shene ye ya Youtube, ntimwibagirwe no gukora 'Subscribe' no gukanda ku nzogera kugira ngo mujye mubona ibyo abategurira. Ndabakunda mwese".


Gisele Precious ari gukora kuri Album ye ya kabiri


Gisele Precious aherutse guhurira mu gitaramo na Gaby Kamanzi na Aline Gahongayire cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

REBA HANO INDIRIMBO 'UMUSARABA' YA GISELE PRECIOUS









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND