Ni nyuma y’inkuru yakwirakwiriye ku isi ivuga ku mugore w’imyaka 25 wabyaye abana 9 icyarimwe mu gihe we yari yarabwiwe n’inzobere z’abaganga ko azibaruka impanga z’abana barindwi.
Halima Cisse, yakoze
amateka yibaruka izi mpanga z’abana 9 bose bavuka buzuye nta kibazo bafite yewe
berekana icyizere cyo kubaho, ibintu bibaho gacye cyane mu mateka ya muntu. Halima ukomoka muri Mali wabyaye abana 9
nawe ubwe yaratunguwe kubyara aba bana kuko hiyongereyeho 2 atari yiteze.
Halima yibarutse impanga z'abana 9 umugabo we ahamaganwa na Perezida abashimira
Halima yerekejwe muri Maroc kugira ngo yitabweho n'abaganga b'inzobere aho yaje no kubyarira aba bana b'impaga 9. Umugabo we, Kader Arby yakiriye ibitangaza kuri we atungurwa n’abatari bake hirya no
hino mu gihugu, aho Telefone ye yahamagawe n’abantu atari gukeka ko bamuhamaga
yewe na Perezida wa Mali, Bah
N'Daw yamuhamagaye kuri Telefone.
Izi mpanga z'abana 9 zimeze neza
Kader
Arby aganira na BBC, yagize ati "Abantu
benshi bahise bampamagara, abayobozi bo muri Mali barampamagaye mbese
ndabashimira cyane, na Perezida
yarampamagaye". Umuryango wa Kader Arby
na Halima bahise bagira umuryango w’abana 10 kuko bari basanganwe umwana umwe w’umukobwa.
TANGA IGITECYEREZO