RFL
Kigali

Jose Mourinho yagizwe umutoza mushya wa AS Roma yo mu Butaliyani

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/05/2021 16:30
1


Nyuma y’iminsi 15 yirukanwe muri Tottenham Hotspurs kubera umusaruro mubi, umunya-Portugal Jose Maria do Santos Mourinho, yamaze kwemezwa nk’umutoza mushya wa AS Roma mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.



Mu itangazo iyi kipe yo mu Butaliyani yashyize ahagaragara ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, yemeje ko Mourinho yamaze kuba umutoza wa AS Roma.

Yagize iti ”Ikipe ya AS Roma inejejwe no gutangaza ko yamaze kumvikana na José Mourinho, akaba ari umutoza wacu guhera mu mwaka w’imikino wa 2021-2022”.

Ntabwo ari ubwa mbere Mourinho agiye gutoza mu Butaliyani kuko yahaherukaga atoza Inter Milan mu mwaka w’imikino wa 2008-2009, aho yatoje imyaka ibiri agafasha iyi kipe kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona n’igikombe cya UEFA Champions League mbere yo kwerekeza muri Real Madrid.

Roma iri ku mwanya wa karindwi muri Shampiyona y’u Butaliyani ‘Serie A’ ukaba atari umwanya mwiza wayemerera gusohokera iki gihugu mu mikino y’i Burayi.

Ku wa kane w’iki cyumweru iyi kipe izakira Manchester United mu mukino wo kwishyura muri Europa League, nyuma yo gutsindirwa i Manchester ibitego 6-2 mu mukino ubanza, bikaba biyisaba gutsinda ibitego 4-0, mu mukino wo kwishyura kugira ngo ikomeze ku mukino wa nyuma.

Perezida wa AS Roma Dan Friedkin na Vice-president, Ryan Friedkin bagize bati ”Twishimiye guha ikaze José Mourinho mu muryango mugari wa AS Roma. Umunyabigwi wegukanye ibikombe bitandukanye kuri buri cyiciro, twizeye ko azubaka ikipe ikomeye izagera kuri byinshi abifashijwemo n’ubunararibonye afite”.

Mourinho w'imyaka 58 y'amavuko, yirukanwe muri Tottenham ayimazemo amezi 17 kubera umusaruro mubi, mu kiganiro cye cya mbere nyuma yo guhabwa amasezerano y'imyaka itatu na Roma, yashimiye umuyobozi w'iyi kipe wamutekerejeho ndetse ahamya ko azafasha iyi kipe kugera ku ntego ifite mu cyerekezo bifuza kugeraho.

Jose Mourinho umaze gutwara ibikombe 25 bikomeye ku Isi yasimbuye Paulo Fonseca wari waratangaje ko atazakomezanya n’iyi kipe. Uyu mugabo uzwiho kugira igitsure ku bakinnyi, yatoje amakipe akomeye ku Isi, arimo FC Porto, Inter Milan, Chelsea, Real Madrid na Manchester United yo mu Bwongereza.

Mourinho yamaze kugirwa umutoza mushya wa AS Roma

Hari hashize iminsi 15 Mourinho yirukanwe na Tottenham Hotspurs





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyamwasa2 years ago
    Murinyo azasufura uwayiha muzehe Wenger yabikora tu.





Inyarwanda BACKGROUND